Katederali ya Notre dame yongeye gufungura imiryango kuri uyu wa gatandatu nyuma y’imyaka itanu ikongowe n’inkongi y’Umuriro.
Donald Trump uheruka gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ari mu bategetsi banyuranye ku rwego rw’Isi bitabiriye umuhango wo kongera gufungura iyi Katederali ku mugaragaro nyuma y’isanwa ryayo ryakozwe mu buryo bwihuta.
Uru rugendo Donald Trump yagiriye i Paris mu Bufaransa ni rwo rwa mbere agiriye mu mahanga kuva atsinze amatora yo mu kwezi kwa cumi na kumwe. Aba bagabo bombi barasubukura umubano bagiranye ubwo Trump yayoboraga Leta zunze ubumwe z’Amerika muri manda ye ya mbere.
Abayobozi banyuranye ku rwego rw’Isi bahuriye i Paris mu Bufaransa aho bitabiriye ibirori byo gutaha Katederali ya Notre Dame nyuma y’umuriro wayikongoye mu 2019
Ukongera gufungura imiryango kw’iyi Katederali perezida Macron yafashe nk’ukugaragaza ubuhanga bw’Abafaransa mu guhanga no kwihangana, bibaye mu gihe Ubufaransa buri mu bihe bikomeye.
Iki gikorwa cyo kugarurira igihugu ishema mu gusubizaho ikimenyetso gikunzwe n’abaturage cyatwikiriwe n’igicu cy’imvururu za politike zasize Ubufaransa budafite ubuyobozi buboneye kandi bwisanga mu bibazo bigendanye n’igenamigambi.
Perezida Macron yiringiye ko kuba misa ya mbere isomerwa muri Katederali ya Notre Dame yitabiriwe n’abayobozi bagera kuri 40 ku rwego rw’Isi bishobora kugarura ishema n’ubumwe nkuko byagenze mu kwa karindwi n’ukwa munani ubwo Ubufaransa bwakiraga imikino ya Olempike.
Isanwa ry’iyi Katederali ryatwaye miliyoni 750 z’amadolari y’Amerika yavuye mu mfashanyo. Byari byavuzwe ko bizatwara imyaka mirongo kugirango yongere huhagarara ariko byarangiye mu myaka itanu gusa.
Abakoze ako kazi bahanganye n’ibibazo bitari bike birimo ihumanywa ry’ikirere, icyorezo cya Covid 19, n’umujenerali wari ukuriye umushinga wo kuyisana witabye Imana ubwo yari yagiye kurira imisozi ya Pyrenees mu mwaka ushize.
Perezida Joe Biden w’Amerika yahagarariwe n’umufasha we Jill Biden muri uyu muhango witabiriwe n’abarimo igikomangoma William cy’Ubwongereza.
Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yitabiriye uyu muhango bikaba biteganijwe ko ari buganire na Donald Trump warahiye ko azahatira Ukraine n’Uburusiya guhagarika intambara, akaba shobora kubikora ahagarika ubufasha bw’intwaro Amerika yahaga Ukraine.
Umushumba wa Kiliziya Gatulika Papa Fransisiko byatekerezwaga ko ari bwitabire uyu muhango, ntiyaje. Ubutumwa bwe yageneye Abafaransa burasomwa kuri iki cyumweru muri misa iri buhuriremo abasenyeri 170, n’abapadiri b’I Paris barenga 100.
Uretse amasengesho n’indirimbo za korari y’iyi katederali ziherekejwe na piano, hari na konseri itangwa na Lang Lang, Umushinwa w’igihangange mu gucuranga piano, Umuririmbyi wo muri Afurika y’Epfo Yende uzwi cyane mu njyana za opera.
Birashoboka ko Umunyamerika Pharrell Williams umunyamideri akaba n’umuhanzi na we aza kwitabira ibyo birori. (VoA)
Amafoto