Amafoto: Imirimo yo kwagura Uruganda rwa ‘Gatsibo Rice’ igeze kuri 80%

0Shares

Imirimo yo kwagura Uruganda rw’Umuceri rwa ‘Gatsibo Rice’ ruherereye mu Karere ka Gatsibo yashowemo miliyari 3 Frw iri hafi kugera ku musozo kuko igeze ku gipimo cya 80%.

Hashize igihe kingana n’umwaka ibikorwa byo kwagura uru ruganda bitangiye aho byitezwe kongera ingano y’umusaruro w’abahinzi rwakira.

Ubusanzwe rufite ubushobozi bwo kwakira toni zisaga hafi ibihumbi bitanu z’umuceri mu gihembwe kimwe, ariko byitezwe ko kurwagura nibirangira ruzajya rwakira toni zikabakaba ibihumbi 20.

Mu iyagurwa ryarwo kandi harimo kongerwamo n’igice cyahariwe gukora ibiryo by’amatungo bikazafasha abahinzi-borozi mu guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiryo by’amatungo muri aka gace.

Harimo kandi kongerwa igice cyahariwe gutunganya umusaruro w’ibigori uboneka ari mwinshi mu Karere ka Gatsibo.

Umuyobozi w’Uruganda rwa Gatsibo Rice, Kanyamacumbi Frederic, yavuze ko kwagura uru ruganda bizafasha abahinzi bo mu Karere ka Gatsibo.

Ati:“Hari ibikorwa dusanzwe dukora byo gutunganya umusaruro w’umuceri ariko nk’uko twabibonye, muri aka karere harimo n’ibindi cyane cyane nk’ibigori nabyo byera ku bwinshi, turamutse tubikoraho byatanga imirimo.”

Yavuze ko mu kwagura uru ruganda harimo no kongerwamo ibindi bice bifatwa nk’izindi nganda zirimo n’uruzatunganya umusaruro w’ibigori kimwe n’uruzatunganya ibiryo by’amatungo.

Byitezwe ko uru ruganda ruzatunganya ibyo kurya by’amatungo by’ubwoko bunyuranye harimo iby’inka ndetse n’iby’inkoko.

Kuri ubu uru ruganda rukorana na koperative eshatu z’abahinzi b’umuceri barenga ibihumbi bitanu.

Biteganyijwe ko kwagura Uruganda rw’umuceri rwa Gatsibo Rice bizarangirana n’Umwaka wa 2024, bizatwara miliyari zisaga 3 Frw. Ruri kubakwa ku buso bungana na hegitari enye.

Imirimo yo kwagura uru ruganda nirangira ruzatanga akazi ku bakozi hafi 150 bahoraho, mu gihe ubusanzwe rwari rusanganywe abagera kuri 50 gusa. (RBA)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *