Amafoto: Flying Eagles yegukanye Irushanwa mpuzamahanga rya “Zanshin Karate Championship” mu kiciro cy’abakiri bato 

Ikipe ya Flying Eagles Karate Club yegukanye Irushanwa ngaruka mwaka ritegurwa n’ikipe ya Zanshin Karate Academy yo mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, mu kiciro cy’abakiri bato.

Flying Eagles Karate Club yahize andi makipe nyuma yo gukusanya Imidali 12 irimp itanu (5) ya Zahabu, ine (4) ya Silver n’itatu ya Bronze (3).

Iyi kipe ibarizwa mu Mujyi wa Kigali, iri mu zikomeye mu Mukino wa Karate imbere mu gihugu by’umwihariko mu bakiri bato (Abana).

Umwanya wa kabiri wegukanywe n’ikipe ya Kigali Elite Sport Academy n’Imidali 5 irimo ine (4) ya Zahabu n’umwe (1) wa Silver, mu gihe uwa gatatu watwawe na Mukusho Karate Club ikusanyije Imidali 20, irimo ibiri (2) ya Zahabu, itatu (3) ya Silver na cumi n’Itanu (15) ya Bronze.

Iri rushanwa ryabereye mu Karere ka Huye hatagi ya tariki ya 24 na 25 Kanama 2024, ryitabiriwe n’abakinnyi 315 bavuye mu makipe 29, arimo 5 yo muri Kenya na 24 yo mu Rwanda.

Aya makipe yo mu gihugu cya Kenya, arimo 3 yo ku murwa mukuru Nairobi n’andi 2 yo mu Mujyi wa Mombasa.

Umuyobozi w’Ikipe ya Zanshin Karate Academy yateguye iri Rushanwa, Senseni Mwizerwa Dieudonne, aganira n’Itangazamakuru ku migendekere yaryo, yagize ati:“Twishimiye uko iri rushanwa ryagenze. Ryaje rikurikira iry’abakuru ryakinwe mu Cyumweru gishize. Gutegura amarushanwa abiri mpuzamahanga akagenda neza, birumvikana n’ibyo kwishimira, yaba njye, abo twafatanyije kuritegura ndetse n’Umuryango mugari wa Karate muri rusange”.

Yakomeje agira ati:“N’ubwa mbere irushanwa ry’abakiri bato rikinwe hakoreshwejwemo ikoranabuhanga ndetse n’umubare w’amakipe avuye hanze y’u Rwanda yiyongereye. Ubwitabire bwari hejuru. Ibi biraduha umukoro w’uko Umwaka utaha ubwo rizaba rikinwa ku nshuro ya gatau n’iya kabiri ku rwego mpuzamahanga, hazongerwa iminsi yo gukina, bityo abakinnyi bakarushaho kuryoherwa n’umukino”..

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Umutoza w’Ikipe ya Flying Eagles Karate Club, Yezakuzwe Lucie, mu kiganiro yahaye Itangazamakuru amaze gutwara Igikombe, yagize ati:“Twasazwe n’ibyishimo cyo kwegukana iki gikombe by’umwihariko kuba twakisubije, kuko n’Umwaka ushize ubwo iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro yaryo ya mbere, nitwe twari twarijyanye”.

Yunzemo ati:“Ibanga ntarindi, n’ukwita ku mukinnyi harimo kumuha imyitozo no kumwibutsa inshingano zimutegereje, ibindi tugahanga amaso abo duhanganye”.

“Nyuma yo gutwara iri rushanwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, intego n’ugukomerezaho, n’iya gatatu tukayishyira ahari izindi”.

Yezakuzwe yasoje ashimira abateguye iri rushanwa by’umwihariko asaba Abakarateka gukomeza kwitoza cyane, kuko amarushanwa ari imbere ari menshi, cyane Shampiyona y’Igihugu iteganyijwe mu Kwezi gutaha (9).

  • Uko abakinnyi barushanyijwe n’imidali begukanye mu byiciro bitandukanye

May be an image of text

May be an image of text that says "Uwizeyima Legend Victa Boys Individual Kata (8 2 years) Mpayishema Sage 3 The Legends Karate School Pete Kesha Wegner 3 Kigali Elite Sport Academy Imfurayacu Kambanda Radjabu Elite Academy 1 Rapid Attack Academy Ishimwe Joy Girls Individual Kata (8 2 Fatma Aidarus Mohamed years) 3 Cornerstone Shanelle Muthoni Jane 3 Mukusho Karate Club Shantel Kendi Mukusho Karate Club Mukusho Karate Club"

May be an image of text

May be an image of text that says "Asifiwe Ange 2 Girls Individual Kata (12 - 13 years) 3 Umumarungu Emelyne Imena Karate-Do Kariza Makrine 3 Flying Eagles Karate Club Agahozo Aime Joyce Imena Karate-Do 1 Musambira Victory Karate Academy Sangwa Bizimana Benit 2 Boys Individual Kata (14 - 15 years) Kabagema Armand Credo 3 The Champion Nyanza Karate Academy Izere Mugisha Rich 3 The Great Karate Academy Irakoze Frank The Champion Nyanza Karate Academy Peace Karate Academy"

May be an image of text that says "Irakoze Aline 2 Girls Individual Kata 14 - 15 years) Irakoze Carine 3 Flying Eagles Karate Club Kamikazi Nasla 3 Flying Eagles Karate Club Habimana Emelyne The Great Karate Academy Flying Eagles Karate Club Mpayishema Sage 2 Boys Individual Kumite (8 years) Gabineza Muheto Arafat 3 Kigali Elite Sport Academy Chris Muturi Waruingi 3 Rapid Attack Academy Rutaganda Kedrick Mukusho Karate Club Imena Karate-Do Ishimwe Joy Girls Individual Kumite (8 2 years) Shanelle Muthoni Jane 3 Cornerstone Kendra Wangui Wambui 3 Mukusho Karate Club Shantel Kendi Mukusho Karate Club Mukusho Karate Club"

May be an image of text

May be an image of text

May be an image of text

May be an image of text that says "Girls Team Kata 2 Mukusho Karate Club -C c T0 years) 3aHиHbl 3 Zanshin Karate Academy Nyeri 3 Mukusho Karate Club A Huye Mukusho Karate Club B Nyeri 1 Nyeri Boys Team Kata 2 The Great Karate Academy- A 15 years) 3 The Champion Nyanza Karate Academy Huye 3 - The Great Karate Academy- B Nyanza Mukusho Karate Club Huye 1 Nyeri Girls Team Kata 2 Flying Eagles Karate Club -15 years) 3 The Great Karate Academy Kigali 3 Imena Karate-Do Club Huye Ngoma Fighter's Karate Academy Bugesera Ngoma"

  • Uko amakipe yakurikiranye mu gukusanya Imidali

May be an image of text

May be an image of text

May be an image of text

Amafoto

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text

May be an image of ‎9 people and ‎text that says "‎作 CHAMPIONSHIP NSHIP OOSE STRENGTH, NOT DRUGS: OR A DRUG-FREE -FREE FUTURE merlin I1 martin Twyford BORIZONFOPLESS CPLESS HORIZON AAyRm טפ‎"‎‎

May be an image of 12 people and text

May be an image of 6 people and text

May be an image of 9 people, people performing martial arts and text

May be an image of 7 people, people performing martial arts and text

May be an image of 5 people, people performing martial arts and text

May be an image of 7 people, people performing martial arts and text

May be an image of 9 people, people performing martial arts and text

May be an image of 4 people, child and text

May be an image of 7 people, people performing martial arts and text

May be an image of 5 people and text
Ikipe ya Zanshin yateguye iri Rushanwa, yegukanye umwanya wa 15 ku rutonde rusange

 

May be an image of 12 people, people performing martial arts and text

May be an image of 11 people, people performing martial arts and text

May be an image of 12 people and crowd

May be an image of text

Umuyobozi wa Zanshin Karate Academy, yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare mu mitegurire n’imigendekere myiza y’iri Rushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *