Ikipe ya Flying Eagles Karate Club yegukanye Irushanwa ngaruka mwaka ritegurwa n’ikipe ya Zanshin Karate Academy yo mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, mu kiciro cy’abakiri bato.
Flying Eagles Karate Club yahize andi makipe nyuma yo gukusanya Imidali 12 irimp itanu (5) ya Zahabu, ine (4) ya Silver n’itatu ya Bronze (3).
Iyi kipe ibarizwa mu Mujyi wa Kigali, iri mu zikomeye mu Mukino wa Karate imbere mu gihugu by’umwihariko mu bakiri bato (Abana).
Umwanya wa kabiri wegukanywe n’ikipe ya Kigali Elite Sport Academy n’Imidali 5 irimo ine (4) ya Zahabu n’umwe (1) wa Silver, mu gihe uwa gatatu watwawe na Mukusho Karate Club ikusanyije Imidali 20, irimo ibiri (2) ya Zahabu, itatu (3) ya Silver na cumi n’Itanu (15) ya Bronze.
Iri rushanwa ryabereye mu Karere ka Huye hatagi ya tariki ya 24 na 25 Kanama 2024, ryitabiriwe n’abakinnyi 315 bavuye mu makipe 29, arimo 5 yo muri Kenya na 24 yo mu Rwanda.
Aya makipe yo mu gihugu cya Kenya, arimo 3 yo ku murwa mukuru Nairobi n’andi 2 yo mu Mujyi wa Mombasa.
Umuyobozi w’Ikipe ya Zanshin Karate Academy yateguye iri Rushanwa, Senseni Mwizerwa Dieudonne, aganira n’Itangazamakuru ku migendekere yaryo, yagize ati:“Twishimiye uko iri rushanwa ryagenze. Ryaje rikurikira iry’abakuru ryakinwe mu Cyumweru gishize. Gutegura amarushanwa abiri mpuzamahanga akagenda neza, birumvikana n’ibyo kwishimira, yaba njye, abo twafatanyije kuritegura ndetse n’Umuryango mugari wa Karate muri rusange”.
Yakomeje agira ati:“N’ubwa mbere irushanwa ry’abakiri bato rikinwe hakoreshwejwemo ikoranabuhanga ndetse n’umubare w’amakipe avuye hanze y’u Rwanda yiyongereye. Ubwitabire bwari hejuru. Ibi biraduha umukoro w’uko Umwaka utaha ubwo rizaba rikinwa ku nshuro ya gatau n’iya kabiri ku rwego mpuzamahanga, hazongerwa iminsi yo gukina, bityo abakinnyi bakarushaho kuryoherwa n’umukino”..
Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Umutoza w’Ikipe ya Flying Eagles Karate Club, Yezakuzwe Lucie, mu kiganiro yahaye Itangazamakuru amaze gutwara Igikombe, yagize ati:“Twasazwe n’ibyishimo cyo kwegukana iki gikombe by’umwihariko kuba twakisubije, kuko n’Umwaka ushize ubwo iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro yaryo ya mbere, nitwe twari twarijyanye”.
Yunzemo ati:“Ibanga ntarindi, n’ukwita ku mukinnyi harimo kumuha imyitozo no kumwibutsa inshingano zimutegereje, ibindi tugahanga amaso abo duhanganye”.
“Nyuma yo gutwara iri rushanwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, intego n’ugukomerezaho, n’iya gatatu tukayishyira ahari izindi”.
Yezakuzwe yasoje ashimira abateguye iri rushanwa by’umwihariko asaba Abakarateka gukomeza kwitoza cyane, kuko amarushanwa ari imbere ari menshi, cyane Shampiyona y’Igihugu iteganyijwe mu Kwezi gutaha (9).
- Uko abakinnyi barushanyijwe n’imidali begukanye mu byiciro bitandukanye
- Uko amakipe yakurikiranye mu gukusanya Imidali
Amafoto