Nyuma y’Imyaka ibiri batarakira igihombo bahuye nacyo, abakongera mu gakiriro [Agakinjiro] ka Gisozi, bongeye gusubira mu gihombi bidateye kabiri.
Kuri uyu wa 30 Gicurasi [5] 2025, babyukiye mu marira nyuma yo kumenya ko kongeye gufatwa n’Inkongo y’Umuriro yahereye mu masaha y’Urukerera. Igice cyahiye kigakongoka, n’igikorerwamo ibikorwa by’Ububaji.
Nyuma y’iminota 10 gatangiye gushya, Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe kuzimya inkongi ryahise ritabarira hafi.
Gusa, guhangana n’iyi Nkongi yatangiye mu masaha ya saa 04:30 z’Igitondo nk’uko bamwe mu babyiboneye babitangarije Itangazamakuru, ntabwo byari byoroshye kuko yari ifite ubukana.
Ibyahiye byinganjemo ibikoresho byifashishwa mu gukora Imisego y’Intebe, Matera, Imbaho n’ibindi…
Uretse ibikoresho, nta muntu wayikomerekeyemo, cyane ko abashinzwe umutekano babuzaga abantu kuhegera no kugerageza gukuramo bimwe mu byari birimo, bitewe n’ubukana uyu Muriro wari ufite.
THEUPDATE yarangije gutunganya iyi nkuru hataramenyekana icyaba cyateye iyi Nnkongi ndetse n’ingano y’amafaranga habazwe ibyahatikiriye.
Aka gakiriro kagiye kibasirwa n’Inkongi y’Umuriro mu bihe bitandukanye, by’umwihariko kuva mu 2019.
Tariki ya 03 Kamena [6] 2019, hahiye igicye cyacururizwagamo ibikoresho birimo Imbaho, Amasanduku, Amaradiyo n’ibindi….
Nyuma y’iminsi 26, tariki ya 29 Kamena [6] 2019, Inkongi y’Umuriro yafashe igice cyegereye inyubako izwi nk’Umukindo.
Tariki ya 17 Kanama [8] 2021, Inkongi y’Umuriro yongeye gufata igice cyabikwagamo Imbaho, hahiramo na Matera zifashishwa mu gukora Intebe.
Tariki ya 12 Gashyantare [2] 2023, Inkongi y’Umuririro yongeye gutwika ahabikwaga ibikoresho birimo ibyo mu Nzu nk’Intebe, Ameza n’Ibitanda.
Icyo gihe, abacuruzi batangaje ko bahombye amafaranga arenga Miliyari 4 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Tariki ya 23 Gicurasi [5] 2023, Igice kibikwamo Ameza, Ibitanda, Intebe n’ibindi bitandukanye, cyongeye gufatwa n’Inkongi y’Umuriro.
Amafoto