Album ‘Audia Intore’ yitiriye Umubyeyi we igiye kujya hanze

0Shares

Umuhanzikazi Audia Intore uhanzwe ijisho n’abatari bake bakurikira Muzika gakondo, by’umwihariko wamenyekanye binyuze mu ndirimbo nka ‘Sine ya mwiza’, agiye gushyira hanze Album yise ‘Uri mwiza Mana’ yitiriye Umubyeyi we. Niyo Album ya mbere agiye gushyira ahagaragara, aho biteganyijwe ko azayimurika tariki ya 08 Werurwe 2023, ubwo Isi izaba yizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe Abagore.

Yatangaje ko yabihuje n’uyu munsi, mu rwego rwo kwerekana ko ntawasimbura nyina w’umuntu n’ubwo atagize amahirwe yo kumugira ngo amugumane.

Uyu muhanzikazi agiye gushyira hanze Album nyuma y’uko amaze Umwaka ategurira abakunzi b’Umuziki Nyarwanda ndetse na bawufitiye urukundo by’umwihariko Injyana gakondo.

Avuga ko ari nk’Umugisha kuri we kandi igiye ‘kugaragaza imvune n’urukundo mfitiye muzika nyarwanda n’uko umurava mfitiye uyu muziki ungana kugira ngo bive mu magambo bige mu ngiro’.

Audia intore avuga ko gutura iyi album umubyeyi we no kuyihuza n’umunsi Mpuzamahanga w’umugore, biri mu byatumye yifashisha abahanzikazi barimo nka Mariya Yohanna, Nyiranyamibwa Suzanne na Sofia Nzayisenga.

Iyi Album yakozweho na ba Producer barimo nka Jimmy Pro ndetse na Bob Pro.

Iriho indirimbo 10 nka ‘Akwiye ikamba’, ‘Nzakabya inzozi’, ‘Ndinda’, ‘Bwari bwije’, ‘Urungano’ n’izindi zitandukanye.

Iki gitaramo cyo kuyimurika kizabera muri Expo Ground i Gikondo ku wa 8 Werurwe 2023.akazafatanya n’abahanzi barimo Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzane, Sofia Nzayisenga, Cyusa n’Inkera ndetse n’Itorero Iganze Gakondo (Indashyikirwa).

Kwinjira muri iki gitaramo ni; 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP, 25,000 Frw muri VVIP n’ibihumbi 150,000 Frw ku meza y’abantu batandatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *