Alain Mukuralida wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashyinguwe kuri uyu Kane tariki ya 10 Mata.
Mukuralinda witabye Imana azize uguhagarara k’Umutima nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Ubuvugizi bwa Guverinoma y’u Rwanda, yashyinguwe ku Ivuko mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru y’Igihugu, mu Irimbi rya Paruwase Gatolika ya Nyundo.
Nk’Umukirisitu, yasomeye Misa yo kumusezeraho bwa nyuma, yayowe na Antoine Karidinali Kambanda.
Ni misa yitabiriwe n’abo mu muryango we, inshuti, abo bakoranye ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye.
Mu buhamya bugaruka ku byaranze ubuzima bwa Mukuralinda, hagaragajwe uko yakundaga abantu ndetse n’Igihugu muri rusange.
Sina Gérard, uri mu bagize umuryango wa Mukuralinda, yavuze ko agiye ‘Umuryango ukimukeneye, igihugu kikimukeneye n’Isi yose ikimukeneye’. Yavuze ko mu mirimo yakoze yose yaranzwe n’ubutwari no gukunda Igihugu.
Mukuralinda akomoka mu Karere ka Rulindo ariko yavukiye i Butare, tariki 12 Gicurasi 1970, kubera ko ababyeyi be bakoraga mu Kigo cyita ku bafite ubumuga cya HVP Gatagara.
Yize amashuri abanza muri APE Rugunga, ayisumbuye ayiga muri St Aloys Rwamagana, mu gihe Kaminuza yayize mu Bubiligi mu bijyanye n’Amategeko.
Tariki 6 Nzeri 2006, ni bwo Mukuralinda yasezeranye n’umugore we, babyaranye abana babiri.
Cardinal Kambanda yavuze ko Mukuralinda yaranzwe no kwizera n’ukwemera kandi byamufashije mu kuzuza inshingano yagiye akora mu bihe bitandukanye.
Ati:“Nyakwigendera Alain Mukuralinda, yari umuntu ufite ukwemera n’ukwizera. Ni byo byamuhaye imbaraga zo gukora inshingano yakoze. Yari umuntu ukunda abantu kubera urukundo akunda Imana.”
Mukuralinda by’umwihariko mu ndirimbo yakoze, harimo n’iyitwa ‘Gloria’ ikunda gufasha cyane abakirisitu mu bihe byo kwizihiza Noheli.
Yakomeje avuga ko abana baba bafite impano zinyuranye ariko hakaba abatagira amahirwe y’uko zizamurwa, ariko umurage ukomeye Mukuralinda asize ari uko yazamuye impano z’abato kandi zikagirira akamaro Igihugu.
Ati:“Yitangiraga abato n’abanyantege nke kugira ngo abazamure. Adusigiye umurage ukomeye w’uburezi. Yagize uruhare mu kuzamura impano z’abana bakiri bato.”
Uretse abaturage n’abari baziranye n’Umuryango wa Mukuralinda, Abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n’umuryango mu misa yo kumusabira umugisha no kumuherekeza bwa nyuma.
Barimo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo n’Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga.
Amafoto