Ahoyikuye Jean Paul ‘Mukonya’ arashyingurwa kuri uyu wa kabiri

Nyuma yo kwitaba Imana aguye mu Kibuga ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize, kuri uyu wa kabiri tariki ya 09 Nyakanga 2024, Ahoyikuye Jean Paul wari uzwi nka Mukonya, Myugariro w’Ikipe y’Umujyi wa Kigali, AS Kigali araza gushyingurwa.

Igikorwa cyo kumushyingura giteganyijwe kubera mu Irimbi ry’i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali guhera saa 15:00.

Ubwo yari mu mukino wakiniwe i Mageragere, Mukonya yagonganye n’Umunyezamu, amira Ururimi, ageragezwa gutabarwa ariko ntabwo byakunze ko arusimbuka,

Ku myaka 27 gusa y’Amavuko, Mukonya yari yerekeje muri AS Kigali avuye mu Ikipe ya Kiyovu Sports.

Nyuma y’Urupfu rwe, abakunzi ba ruhago batandukanye, barimo by’umwihariko n’Ikipe yakiniraga ya AS Kigali bashavujwe n’iyi nkuru, bamwifuriza iruhuko ridashira ndetse basaba Umuryango we gukomera muri ibi bihe bitorohera Ikiremwamuntu.

Mbere yo gushyingurwa, Mukonya arabanza gusezerwaho n’Inshuti n’Abavandimwe mu gikorwa kiri bubere mu rugo iwabo, ahazwi nka Kamabuye guhera saa 11:00.

Nyuma yo kumusezeraho, arasomerwa Misa iri bubere muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo.

Uretse gukinira AS Kigali na Kiyovu Sports, uyu mukinnyi kandi yakiniye Ikipe y’Igihugu y’abakinnyi batarengeje Imyaka 23.

Amafoto yaranze Umugoroba wo gusezera Ahoyikuye:

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *