Aho kugurishwa ishobora kugurwamo Imigabane, Ubugambanyi mu kugurisha Manchester United

Guhera mu ntangiriro z’uyu Mwaka, mu gihugu cy’Ubwongereza ndetse no ku Isi muri rusange, humvikanye inkuru y’uko Umuryango ufite Ikipe ya Manchester United (Family Glazer) waba ushaka kuyigurisha, bitewe n’ukutumvikana hagati yabo ndetse n’ibibazo by’Amadeni akomeje kuvugwa muri iyi kipe.

Mu bihe bitandukanye, hakunze kuvugwa ko hatanzwe ibiciro byifuzwa kugurwaho iyi kipe, ariko ntibishirwe mu bikorwa.

Gsa, nk’uko Ikinyamakuru Daily Mail cyo mu Bwongereza kibitangaza, kuri uyu wa Gatanu haratangwa igiciro/ikiguzi cyangwa se Bid ya gatatu (3) kubifuza kuyigura, aya makuru akaba avuga ko ari nacyo giciro cya nyuma kizaba gitanzwe.

Aya makuru avuga ko Sir Jim Ratcliffe ari gutanga ubusabe bunyura imitima y’aba Glazers. ariko bugashengura abafana ba Manchester United.

Biravugwa ko Sir Jim Ratcliffe ashaka gutanga ubusabe bwo kwegukana imigabane irenga 50%, mu gihe Joel na Avram Glazer  basigaranamo irenga 20%.

N’ubwo bimeze bitya ariko, Sir Jim Ratcliffe mu gihe yaramuka yegukanye iyi Migabane, agomba gushora amafaranga atari macye mu bikorwa byo kuvugurura Sitade no guha Umutoza Eric Ten Hag Amafaranga yo kugura abakinnyi bashya mu rwego rwo kwiyubaka.

Ibyo Sir Jim Ratcliffe atanga (Offer), biravugwa ko bishobora kuza kwakiranwa yombi na Raine Group yahawe inshingano zo kugurisha iyi kipe nk’uko aya makuru akomeza abivuga.

Ni mu gihe uruhanwe rwa Sheikh Jassim rutangaza ko rugihagaze ku busabe bwatanze.

Uruhande rwa Sheikh Jassim, rutangaza ko ashaka kugura Manchester United mu buryo bwuzuye (100%), hatajemo ibyo kugura Imigabane cyangwa kugira undi bayifatanya.

Biteganyijwe ko ibizavamo bigomba gutangazwa mu gihe cya vuba, kugira ngo uzayegukana cyangwa se uzafatanya n’Umuryango Glazers azabone umwanya wo kwitegura Isoko ry’igura n’igurusha ryo mu Mpeshyi.

Biteganyijwe kandi ko kuri iki Cyumweru, Abafana ba Manchester United bazogera gukora Imyigaragambyo yamagana Umuryango wa Glazers, aho intero izaba arimwe igira iti:”Full Sale Only”.

Umuryango wa Glazer ugizwe n’abana 6, ariko 4 muri bo bifuza kugurisha, mu gihe abandi 2 ari nabo bakunze kugaragara cyane Avram na Joel bo bifuza gusigara mu ikipe.

Biranugwanugwa ko Sir Jim Ratcliffe azagura Imigabane ya bariya 4, ubundi agafatanya na Joel na Avram bazaba basigaye.

Mu gihe byagenda bitya, ntaho ikipe yaba ivuye cyangwa igiye, kuko Sir Jim Ratcliffe yaba ashaka kugumana n’uyu Muryango ngo umwereke uko ikipe ibaho kandi mu bihe bitandukanye waragaragaje ko utagishoboye kujyana n’Iterambere ry’aho Ruhago y’Isi igeze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *