Aho gufasha Rayon Sports kwegukana Shampiyona ‘Sadate wayiyoboye arashaka kuyigura’

Hasigaye imikino 8 gusa, hakamenyekana ikipe yegukana Shampiyona y’u Rwanda y’i 2024-25. Ntagihindutse, ni hagati ya Rayon Sports iyoboye urutonde w’agateganyo n’amanota 46 na APR FC iyigwa mu ntege n’amanota 45.

Iyo urugamba rugeze mu mahina, haba hagomba ah’abagabo. Gusa, muri Rayon Sports ntabwo ariko bimeze, kuko zimwe mu mbaraga zayo aho kuyitera ingabo mu bitugu, rutageretse.

Nyuma y’uko itsinzwe na Mukura VS&L igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wakiniwe kuri Sitade Amahoro mu mpera z’Icyumweru gishize, nibwo hatangiye igisa n’intambara y’amagambo cyangwa kwishongora, aho gushyira hamwe bagaharanira kwegukana Shampiyona baheruka mu mwaka w’imikino w’i 2018-19.

Iyi twakita intambara y’amagambo cyangwa se uguhangana, byatangiye ubwo Munyakazi Sadate, umwe mu bayoboye iyi kipe, yavugaga ko yiteguye kuyigura atanze akayabo ka Miliyari 5 z’Amafranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Rayon Sports kuri ubu, Twagirayezu Thadee, amusubiza avuga ko hari urubuga rw’abayoboye iyi kipe rwashyizweho mu rwego rwo kuyifasha, aho buri umwe mu baruriho yitanga amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 100. Avuga ko bitumvikana ko umuntu wayoboye ikipe ananirwa kuyishyigikira aho rukomeye, ahubwo akavuga ka yayigura Miliyari 5, yarananiye ibyo bagenzi be biyemeje.

  • Twinjiremo

 Nyuma y’umukino wa Mukura VS&L, ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, Munyakazi Sadate yanditse ati:“Mukura Victor Sport et loisir nimwishime shaaa umunsi nzagaruka ayo musekesha muzayaririsha. Nibuka ko nkiri Président wa Rayon Sports iyi Mukura nayinyabitse ibitego 5 kuri PELE STADIUM izuba riva. Ndayisaba Fidel, Nduhungirehe Olivier, Abarahamu n’abandi.. Umwaka utaha muzarira muhogore mwishwe n’agahinda k’imvura y’ibitego. Mukura twayihaye amatama abiri nayo ikubita ititangiriye itama, kabiri kabiri mu rugo rw’umugabo ni agasuzuguro”.

Iyi nyandiko yafashwe n’abakunzi ba ruhago by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports nko kugaragaza akayihayiho ko kongera kugaruka muri Rayon Sports, yayoboye mu buryo butavuzweho rumwe.

Ubusesenguzi mu byiciro bitandukanye bwahise bwanzika kuri iyi nyandiko ye, cyane ko bisa n’ibigaragrira buri umwe mu atagicana uwaka n’ubuyobozi buyoboye Rayon Sports kuri ubu.

  • Ntabwo yanyuzwe n’uko yakiriwe

Nyuma yo kwandika iriya nyandiko, Munyakazi Sadate yongeye kurikoroza kuri uyu wa kane nanone ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter.

Yanditse agaragaza ko yiteguye kurekura Miliyari 5 z’Amafaranga y’u Rwanda akagura Rayon Sports ndetse n’imishinga yayikorera mu gihe yaramuka ayegukanye. Uretse ibi kandi, muri iyi nyandiko, yagarutse no ku mabwiriza yagenderaho.

Yagize ati:“OFFRE YA ZAHABU KURI MURERA: Ibahasha ya Miliyari 5 ishyizwe ku meza par condition”.

  1. “ Miliyari izasaranganywa fan club kigira ngo zihanagure icyuya zabize.
  2. Miliyari imwe izishyurwa amadeni kugira ngo nirinde birantega.
  3. Miliyari eshatu zisigaye zizashorwa muri Murera muguhe cy’imyaka itatu bivuze miliyari buri mwaka.
  4. Fan club zizagumaho ariko ntizizongera gutanga umusanzu , ayo zatangagamo umusanzu nzajya nzisura dukore ubusabane.
  5. Ubuyobozi buzashyirwaho nanjye uzaba watanze akayabo.
  6. Abafatanyabikorwa ba Gikundiro bazahabwa service za zahabu cyane cyane abafatanyabikorwa.
  7. Nzashyira umuro utishyurwa wo gutangiraho ibitekerezo muve ku ma radio abarangaza.
  8. Ikipe izaba ifite ibyibanze byose kugira ngo ibe urutirigongo rwa sports nyarwanda.
  9. Nyuma y’imyaka itatu yo kwivugurura hazashorwa izindi miliyari 5 zizakora ibitangaza, hazashingwa kandi izindi disciplines nka Volleyball, Basket, Amagare,…..
  10. Nyuma y’imyaka itatu, Murera izaba ijya gukina hanze igendera muri ka private Jet kanjye bwite, ubwo sinshaka kuvuga kuri za Bus kuko izaba ifite Bus yakaraboneka, Ambulance 2 ziyiherekeza aho igiye hose, Staff Van 2, Moto 2 ziyijyenda imbere.”

Nyuma yiyo mishanga migari, Munyakazi ntiyarekeye aho, kuko yanakomoje ku kitonderwa kugira ngo ibyo asaba bikorwe.

Yagize ati:

  1. “Iyi offer iri valide kugera kuwa 25 ukuboza 2025, nshaka kuzizihiza isabukuru yanjye nkata keke n’abakunzi banjye bo muri gikundiro turi munyanja y’ibyishimo.
  2. Habaye ibiganiro byibanze nkabona bitanga ikizere nahita nshyira muri Murera miliyoni 100 zo kuyifasha kurangiza shampiyona neza.
  3. Murera itwaye igikombe offer yazamukaho 20%, naho ikibuze offer yamanukaho 20%.”

Yongeraho ati:“Ngaho abarushanwa nimuze turushanwe.”

Inyandiko iri muri iyi nkuru ku bijyanye n’ibyo Sadate yatangaje n’umwimerere wakuwe kuri X, ntacyo ubwanditsi bwa THEUPDATE bwigeze buyihinduraho.

Yatangaje ibi nyuma y’ikiganiro yatanze kuri Radio na Tv 10, agaragaza ko adafite akanunu ko kuba Umuyobozi wa Rayon Sports, ahubwo ashaka kuyigura ikaba umutungo we bityo agashoramo imari, nk’uko yabigaragaje mu ingingo ya gatanu ivuga ko ubuyobozi buzahyirwaho nawe.

N’ubwo abenshi babifashe nk’urwenya, ariko hari abakomeje kwibaza impamvu nyamukuru yateye Sadate kuzamura iyi ngingo muri iki gihe ikipe idahagaze neza mu ikibuga ndetse iri gutegura imikino isoza shampiyona ndetse yanayihesha igikombe mu gihe yaramuka iyitwaye neza.

Bamwe mu batariye iminwa, bavuze ko yaba ari gukoreshwa n’abantu batifuza ko Rayon Sports yatwara igikombe, abandi bakibaza impamvu yakwemera gukora ibyo bise nko guhemukira ikipe yayoboye.

Gusa, hari n’abavuze ko bashingiye ku bitaravuzweho rumwe byaranze ingoma ye muri Rayon Sports, ntacyo atakora ngo ayishyira hasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *