Agatwiko cyangwa Inkuru mpamo: Ukuri ku ihunga rya Nyarwaya Innocent ‘Yago’

Guhera mu ijoro ryakeye, uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda ntayindi nkuru iri kugarukwaho, uretse iya Nyarwaya Innocent, uzwi nk’Umunyamakuru kuri YouTube ku izina rya Yago cyangwa se Yago Pon Dat nk’Umuhanzi.

Uyu mugabo yagarutsweho nyuma yo kwitangariza ko yahunze u Rwanda, kuri ubu akaba ari mu gihugu cya Uganda.

Abinyujije kuri Konti ye y’Urubuga nkoranyambaga rwa Instgram, yatangaje ko icyamuteye guhunga gifite aho gihuriye n’Agatsiko k’abantu bashatse kumwica mu myaka Ine ishize.

Muri ubu butumwa, yaciye amarenga ko atahunze kubera kwanga u Rwanda, ahubwo ari abantu ku giti cyabo batumye afata iki cyemezo.

Ubu butumwa yasangije abamukurikira bugira buti:“Rwanda nkunda, nkuhunze ntakwanga, ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka 4 ishize nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe. Umutima wanjye urababaye cyane, ariko numpamagara nzitaba kuko Data yaragukoreye, Mama arakubyarira, Uganda! nyakira.”

Muri ubu butumwa kandi, yavuze ko ngo ‘aho kuva mu buzima yava mu bo yise abarozi’.

Ati:“Ukuri kugomba gutsinda. Umuntu atotezwa imyaka 4 n’abantu bamwe abandi bakabakomera amashyi. Undi yavuga Icyumweru kimwe bagashya ubwoba, ibikuba bigacika.

Mwantoteje imyaka 4 yose, Isi yose iranyanga, mumbeshyera kubera ubwoba bwanyu no gushaka kwikubira, muhagarare!”

Nk’Umuhanzi, Yago yamenyekanye mu ndirimbo zirimo; Suwejo, Rata, n’izindi..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *