Agahenge k’Intambara y’Uburusiya na Ukraine: Intambwe y’Amahoro cyangwa intangiriro yo guhangana byeruye

Intambara ihuje Uburusiya na Ukraine imaze imyaka irenga 3 ibica bigacika mu Isi. N’ubwo ifite inyito y’Intambara, Perezida w’Uburusiya, Vladimir Vladimirovich Putin, avuga ko ari ibikorwa bidasanzwe bya Gisirikare, Igihugu cye cyagabye kuri Ukraine, Intambara nyayo itaratangira.

Mu gihe imyaka irenga 3 ishize, abakurikiranira hafi ibijyanye n’Intambara n’ubukungu bwo mu Isi, bibaza iherezo, cyane ko bidashidikanywaho Ubukungu bwo mu Isi bwakozwe mu nda na yo.

Kuri uyu wa Kane, Perezida Putin yatangaje ko yakiriye icyifuzo cy’Amerika kimusaba guhagarika imirwano mu gihe  cy’iminsi 30.

Nyuma y’ubu busabe, Putin yasobanuye ko guhagarika imirwano bigomba gukemura byimbitse ibibazo by’intambara niba bigamije amahoro arambye.

Mu nama na Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko i Moscou, Putin yashimangiye ko n’ubwo guhagarika intambara by’agateganyo bishobora kuba intambwe nziza, yunzemo ko bidahagije.

Yakomeje avuga ko igikenewe ari ugukemura ibibazo by’ibanze byateje amakimbirane mu myaka itatu ishize.

Yagize ati:“Amasezerano ayo ari yo yose agomba kuganisha ku mahoro arambye. Guhagarika imirwano byonyine ntibihagije. Agomba gukemura intandaro y’intambara.”

Aho Putin ahagaze, herekana ko gukemura amakimbirane bisaba inzira zihamye, bitandukanye no guhagarika imirwano gusa.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zasabye aka gahenge mu rwego rwo guhagarika ihohoterwa no gushyiraho umwanya w’ibiganiro.

Perezida wa USA, Donald Trump yatangajwe ko yanyuzwe no kuba mugenzi we Putin yaremeye igitekerezo cyo guhagarika imirwano, ariko akomeza kugira amakenga.

Ati:“Ibyo Putin yatangaje biratanga ikizere, ariko ntibisobanutse neza. Amagambo ya Putin n’intangiriro nziza, kandi tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo twirinde ko hakomeza gupfa abantu benshi. N’ubwo guhagarika imirwano ari ikimenyetso cyiza, haracyari byinshi byo gukora biganisha ku mahoro arambye”.

N’ubwo bwemeye kuganira ku ihagarikwa ry’imirwano, Uburusiya bwasobanuye neza ko butazihanganira kuba hari Ingabo z’Amahoro mvamahanga zakoherezwa muri Ukraine.

Moscou yatanze umuburo utajenjetse ko igihugu icyo ari cyo cyose kizohereza izi ngabo kizafatwa nko kwishora mu ntambara n’Uburusiya.

Kuri ubu, umubare w’Abasivire bo muri Ukraine bahitanwa n’iyi ntambara ukomeje kwiyongera.

Ibihumbi n’ibihumbi by’abasivili bimaze gupfa, kandi miliyoni z’abantu bahatiwe guhunga ingo zabo bashaka umutekano.

N’ubwo guhagarika imirwano bishobora gutanga ubutabazi bw’igihe gito, amahoro nyayo muri Ukraine ashora kugerwaho ari uko ibibazo byimbitse bitera amakimbirane bikemuwe, nk’uko Putin yabigaragaje.

Ni mugihe ikifuzo cyo guhagarika intambara gisangiwe n’ibihugu byinshi, birimo ibya somambike by’Uburusiya nka ‘Iran, Ubushinwa n’Ubuhinde’.

 

Gerald Tuyituriki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *