Afurika y’Epfo: Abashinzwe kuzimya Umuriro 6 bapfuye ubwo batabaraga aho rukomeye

Abakozi batandatu bapfuye ubwo bari mu bikorwa byo kuzimya Inkongi yadutse mu Mashyamba yo mu Ntara ya KwaZulu-Natal.

Iyi Nkongi yadutse kuri uyu wa Mbere, washyize mu kaga abandi bakozi babiri bashinzwe ubutabazi nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’abashinzwe gutabara mu buryo bwihuse.

Ubuyobozi bwatangaje ko iyi Nkongi yatewe na barushimusi bahiga Inyamanswa bakazica nyuma bakajya kuzigurisha ku Isoko mpuzamahanga.

Umuvugizi w’ibiro bishinzwe ibikorwa by’ubutabazi bwihutirwa, Roland Robertson, yavuze ko abakozi batatu bashinzwe kuzimya Inkongi bahise bapfa, ubwo bawuzimyaga mu Mujyi wa Boston. Uyu Mujyi uri ku birometero 130 uvuye i Durban.

Yavuze ko abandi bakozi bazimya Inkongi batatu bajanywe ku bitaro aho bashizwe muvyuma bibafasha guhema, ariko mu nyuma na bo baciye bitama Imana.

Robertson yakomeje avuga ko hari Umukozi uri ku Mashini zimufasha guhumeka, mu gihe undi ubuzima bwe buri mu Mazi abira.

Yakomeje avuga ko aba bahigi nabo bashobora kuba bakomerekeye muri iyi Nkongi, wadutse  hafi y’imirima y’abaturage.

Kugeza ubu, nta muntu n’umwe muri aba bahigi urafatwa.

Umuriro wo mu Mashamba yo muri Afurika y’Epfo wahitanye abawuzimya 6.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *