Raporo ya Africa Risk-Reward Index 2024 y’Ikigo cy’Abongereza Oxford Economics Africa and Control Risks, ishyira u Rwanda ku isonga mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba nk’ahantu hatekanye mu gushora imari n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa byambukiranya imipaka bitewe n’ingamba nyinshi zafashwe na Leta.
Abashoferi b’amakamyo ya rukururana yambukiranya ibihugu atwaye ibicuruzwa bavuga ko bigengesera cyane iyo bari mu bindi bihugu usibye mu Rwanda bumva bafite umutekano.
Raporo ya 9 Africa Risk-Reward Index 2024 ishyira u Rwanda ku isonga mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC) nk’ahantu hatekanye ku ishoramari ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Iki cyegeranyo cyerekana ko uko imibare izamuka ari nako impungenge z’amahirwe macye yo gushora no gucururiza muri icyo gihugu arushaho kwiyongera.
U Rwanda muri icyo cyegeranyo rufite amanota 5.11 ku 10 akaba ari cyo gihugu kiza ku isonga mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba nk’igihugu gitekanye muri politiki, imibereho rusange n’izamuka ry’ubukungu ku kigero cyiza.
Umunya Gabon Stevy Daic Ndjala usemura mu nama mpuzamahanga n’Umwongereza Adam Bradford ni bamwe mu bashoramari b’Abanyamahanga bahisemo u Rwanda.
Bavuga ko umutekano no korohereza ishoramari n’ibikorwa remezo ari bimwe mu byabakuruye ngo baze gukorera mu Rwanda.
Bimwe mu byashingiweho hakorwa iki cyegeranyo ni intambwe imaze guterwa n’ibihugu 7 mu guteza imbere politike y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) aho u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine muri EAC cyemeje iyi politiki.
Ubwo yari mu Rwanda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi Koen Doens yagaragaje ko icyizere u Rwanda rugirirwa giterwa no kugira ubuyobozi bufite icyerekezo.
Nyuma y’u Rwanda, Icyegeranyo Africa Risk-Reward Index 2024, Tanzania ifite amanota 5.37, Uganda 6.01, Kenya 6.06, naho ku mwanya wa nyuma haza Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’amanota 7.6 ku 10, kuko uko imibare izamuka ari nako impungenge z’amahirwe macye yo gushora no gucururiza muri icyo gihugu arushaho kwiyongera.
Mu bitungwa urutoki byatesheje amanota ibyo bihugu harimo ahanini umutekano mucye muri politiki, imibereho mibi n’ubukungu budahagaze neza. (RBA)