AFCON 2025Q: Frank Spittler yashimye abafana b’Amavubi bamufashije kwivuna Bénin 

0Shares

Urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroke mu Mpeshyi y’Umwaka utaha kirarimbanyije,.

Ku ruhande rw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, n’ubwo rutarizera kuyibona, ariko rwateye intambwe nyuma yo kwivuna Benin mu mukino w’umunsi wa kane wakiniwe kuri Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Muri uyu mujyo, Torsten Frank Spittler umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yashimiye abafana bagize uruhare mu ntsinzi y’ibitego 2-1 mu mukino wari injyanamuntu.

Ni mu gihe nyamara, mu mukino w’umunsi wa gatatu wari wakiniwe i Abidjan muri Ivory Coast, Benin yari yanyagiye u Rwanda ku ntsinzi y’ibitego 3-0.

Torsten Frank Spittler yagize ati:“Abantu bagomba kumva ko turi ikipe ikiyubaka. Ntabwo byapfa koroha gutsinda buri mukino. Niba utaza kudushyigikira ngo n’uko twatsinzwe ibitego 3-0, ntabwo uri umufana wa nyawe”. 

Yunzemo ati:“Niba wumva ko wahora ufana ikipe itsinda gusa, ushobora guhitamo gufana Brazil cyangwa ugakina umukino wa play station, kuko aribwo wajya uhora wishimiye intsinzi”.

“Ndashimira abafana baje kudushyigikira muri uyu mukino. Ndabizeza ko ibyiza biri imbere, kandi tuzakomeza kubashimisha”.

“Mwagize uruhare mu ntsinzi yacu uyu munsi. Ikipe yacu iri gutera imbere uko bukeye n’uko bwije, tuzakomeza gukora ibishoboka byose, umusaruro uboneke”.

Muri uyu mukino, iminita 43 yawo, yarangiye u Rwanda rwatsinzwe igitego kimwe ku busa cyantsinzwe na Andréas William Edwin Hountondji  usanzwe ukinira ikipe ya Burnley muri Shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu Bwongereza.

Nyuma yo kuva kuruhuka, Amavubi yaje akina umukino wo kutagira icyo baramira, ndetse biza no gutanga umusaruro.

Ku munota wa 70 w’umukino, Innocent  Nshuti yanyeganyeje inshundura, mu gihe ku wa 75, kapiteni w’iyi kipe, Bizimana Djihah yatsinze igitego cy’intsinzi.

Intsinzi Amavubi yakuye imbere ya Benin, niyo ya mbere yari abonye kuri iyi kipe yo muri Afurika yo hagati, kuva mu 2012.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa kane, Nijeriya iyoboye itsinda n’amanota 7, ikurikiwe na Benin n’amanota 6, u Rwanda n’urwa gatatu n’amanota 5, mu gihe Libya ifite inota rimwe.

Mu kwezi gutaha (11), u Rwanda ruzakina imikino y’umunsi wa gatanu n’uwa gatandatu, ari nayo izatanga itike bidasubirwaho.

Umukino w’umunsi wa gatanu ruzakira Libya kuri Sitade Amahoro, mu gihe ruzajya gusoreza muri Nigeria ku mukino w’umunsi wa gatandatu.

Gusa, Libya na Nigeria ntabwo  barakina umukino w’umunsi wa kane.

Amafoto

Frank Spittler yashimye abafana b’Amavubi bamufashije kwivuna Bénin 

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *