Inkuru icukumbuye yakozwe n’Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru, igaragaza uburyo abantu bahunga bava muri Afghanistan bashimutwa bakanakorerwa iyicarubozo n’imitwe y’abagizi ba nabi baba bari ku Mupaka uhuza Iran na Turkey.
Iki Kinyamakuru gikomeza gitangaza ko iyo abo bagizi ba nabi bibumbiye mu dutsiko tw’amabandi bafashe abimukira, babafata Amashusho berekana iyicarubozo babakorera, bakayoherereza imiryango yabo bayisaba akayabo k’amafaranga.
Abagize utwo dutsiko tw’amabandi ngo babona umubare wabahunga bava muri Afghanistan ukomeza kwiyongera, banyuze ku Mupaka wa Iran.
Muri ibi bikorwa, bakorana n’abacuruza Ibiyobyabwenge bakabafasha guhohotera no gushimuta aba bimukira.
Uretse ikibazo cy’amabandi aba bimukira bahura nacyo, muri uru rugendo rwo guhunga bagorwa n’urukuta rwa Metero Eshatu z’Uburebure rwubatswe ku Mipaka ihuza Iran na Turkey, kuko hejuru yarwo hari Udutsinga tunyuzwamo Amashanyarazi.
Turkey yatangiye kubaka uru rukuta mu mwaka w’i 2017 mu rwego rwo gukumira abimukira bajya muri iki gihugu, gusa kugeza ubu ngo baracyakomeje kuza bagana yo.
Mahmut Kagan, Umunyamategeko uharanira uburenganzira bwa muntu muri Turkey, yavuze ko ibyo Turkey ikora byo gukumira abimukira bashaka ubuhungiro ikabaheza inyuma y’urukuta, binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga kandi ko aribyo biha urwaho udutsiko tw’abagizi ba nabi bibumbiye mu mutwe y’amabandi.
Ati:”Bifite aho bihuriye cyane no kuba basubizwa inyuma. Iryo hohoterwa bakorerwa riterwa no kuba hari abantu baza bamerewe nabi, bikabagusha mu ihohoterwa ry’uburyo bwinshi”.
Ubuyobozi bwa Turkey bwo buvuga ko ibyo bushinjwa byo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu nta kuri kubirimo, kuko ibikorwa byose bikorwa mu rwego rwo gukumira abimukira bajya muri iki gihugu bikorwa mu rwego rwo gucunga Umupaka.
Iki Kinyamakuru cyavuze ko cyavugishije Guverinoma ya Iran ku cyo irimo gukora mu kurwanya utu dutsiko ku Mupaka wayo, ariko ntiyabona igisubizo.