Nyuma y’uko Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump asabiye Abazungu bo muri Afurika y’Epfo guhungira muri Amerika, bamuteye Utwatsi.
Perezida Trump yababwiye ko yabibasabye bitewe n’impuhwe yabagiriye, cyane ko yasanze babuzwa epfo na ruguru.
Yavuze ibi mu gihe abayobozi muri Amerika bavuga ko kwimura abazungu bo muri Afurika y’Epfo bitihuta nk’uko byari byitezwe.
Imiryango iharanira inyungu z’Abazungu muri Afurika y’Epfo, ivuga ko ikibazo cy’Abirabura (bagize umubare munini w’abatuye Afurika y’Epfo), babuza amahwemo Abazungu (bafatwa nka nyamucye), gikwiye gushakirwa umuti.
Ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize, Perezida Trump yashyize umukono ku masezerano yo guhagarika imfashanyo Leta zunze Ubumwe z’Amerika ziha Afurika y’Epfo.
Trump yavuze ko yashingiye mu cyemezo cyafashwe na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyryl Ramaphosa, cyo kongera kwigana ubushishozi ibijyanye n’Ubutaka bwahawe Abazungu, mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Bagashakabuhake (Abazungu).
Nyuma y’itegeko rya Trump, Abazungu bo muri Afurika y’Epfo, bakinguriwe amarembo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, kandi biteguwe kwakiranwa yombi.
Abazungu bo muri Afurika y’Epfo, bazwi nka Africaners, bimukiyeyo bava mu gihugu cy’Ubuholande no mu Bufaransa, ni bo bafite Ubutaka bunini kandi bwinshi muri Afurika y’Epfo.
Nyuma y’ibyatangajwe na Perezida Trump, Neville van der Merwe, Umuzungu wo muri Afurika y’Epfo ufite imyaka 78, utuye hafi y’Umujyi wa Cape Town, yagize ati:“Mu gihe ntakibazo dufite hno, kubera iki twajyanwa ahandi?”.
Perezida wa Afurika y’Epfo, yatangaje ko ibijyanye no guhindura itegeko ryatumye Abazungu bagira Ubutaka bunini, bishingiye ku mategeko avuga ko yarenganyije Abirabura.
Akomeza avuga ko ¾ by’Ubutaka bwo muri Afurika y’Epfo, byihariwe n’Abazungu kandi ari ba nyamucye muri iki gihugu, ibyo avuga ko bidakwiye.