Abaturiye Umuhanda ‘Ngoma-Bugesera-Nyanza’ barishimira ko wabakuye mu Bwigunge

Abatuye Uturere twa Ngoma, Bugesera na Nyanza bavuga ko umuhanda urimo kubakwa uhuza utu Turere watangiye kuba igisubizo mu koroshya ingendo, no guhuza Uturere tw’Amajyepfo n’Iburasirazuba. 

Ni umuhanda byitezwe ko uzarangira muri uyu mwaka, ubu mirimo yo kubaka umuhanda Ngoma, Bugesera ukomeza na Nyanza irarimbanyije.

Umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza ni umwe mu izafasha koroshya ubuhahirane, aho ibicuruzwa bituruka ku mupaka wa Rusumo bizajya bikomeza mu Ntara y’Amajyepfo bitarindiriye kujya guca mu Mujyi wa Kigali. Ni umuhanda kandi abaturage bavuga ko ari igisubizo ku iterambere ryabo.

Iyo unyuze muri uyu muhanda ubona ko hari aho wagiye urangira cyane mu bice bihuza Bugesera na Nyanza.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Bugesera, Asiimwe Joanna avuga ko kubaka uyu muhanda abikorera babibonamo amahirwe y’ishoramari.

Ni umuhanda watangiye kubakwa muri 2021, ukaba ufite kilometero 52 biteganyijwe ko uzarangira kubakwa muri uyu mwaka, ukazuzura utwaye miliyari 64 z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *