Abatoza bazakora mu mushinga wa ‘Get into Rugby 2.0’ bahuguwe

Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, ryahuye n’abatoza 20 hagamijwe kwigira hamwe uko bazafasha gushyira mu bikorwa Umushinga wa ‘Get into Rugby 2.0’.

Aya mahugurwa yakorewe mu Cyumba cy’Inama cya Minisiteri ya Siporo, kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024.

N’Umushinga watewe inkunga n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Rugby ku Isi, nyuma yo guhiga indi mishinga nka wo yo mu bihugu by’Afurika yari yatanze ubusabe.

Ibigo by’Amashuri yisumbuye 10 byatoranyijwe mu gihugu hose, bizakorana n’uyu mushinga mu gihe cy’Ibyumweru 10.

Buri kimwe, kizagerwamo n’abatoza babiri mu rwego rwo gutoza Umukino wa Rugby w’abakinnyi bakina ari 15.

Ku bufatanye n’ibi Bigo, Uyu mushinga uzasozwa hakinwa imikino ibihuza hagamijwe kureba ko wageze ku ntego.

Get into Rugby 2.0 n’umushinga witezweho kuzamura Rugby y’abakinnyi 15 mu Bigo by’amashuri.

Impano zizaba zamuritswe n’uyu mushinga, zitezweho kuzongerera imbaraga amakipe asanzwe akina Shampiyona.

Get into Rugby 2.0 igabanyijemo ibice 3 birimo:

  1. Try (Kugerageza)
  2. Play (Gukina)
  3. Stay (Kuguma hafi y’umukino).

Try: Umukinnyi aba agerageza gukina ariko ataragera ku rwego akora imyitozo ihoraho, kugira ikipe akinira no kwitabira amarushanwa atandukanye.

Play: Umukinnyi aba akina, afite ikipe abarizwamo, akora imyitozo bihoraho ndetse anakina amarushanwa atandukanye.

⁠Stay: Umukinnyi ayo asoje kariyeri, atanga umusanzu mu bindi bikorwa bitandukanye birimo kuba yaba [Umuyobozi, Umutoza, Umusifuzi, Team Manager, Umuganga n’ibindi..

Amafoto

May be an image of 13 people, people playing basketball and text

May be an image of 2 people, people playing football and text

May be an image of 1 person, playing football and text

May be an image of 2 people and text

May be an image of 3 people and text

May be an image of 2 people and text

May be an image of 3 people, dais and text

May be an image of 2 people and text

May be an image of 2 people, people playing football and text

May be an image of 1 person, playing basketball and text

May be an image of 8 people, people studying and text

May be an image of 2 people, people playing basketball and text

May be an image of 4 people, people playing football and text

May be an image of 6 people and text

May be an image of 4 people and text

May be an image of 5 people, people playing football and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *