Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa 17 mu minsi 30 igomba gukinwa. Bivuze ko hasigaye imikino 13.
Imikino yo kwishyura iyo itangiye, amakipe menshi akunze kuvugwamo inkuru zijyanye n’amikoro ndetse amwe akarangiza Shampiyona ntankuru.
Tariki ya 13 Gashyantare 2025, abayobozi b’amakipe 16 akina Shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere, yahuriye mu nama yo kwikebuka, yabereye kuri Hotel Touch Africa mu Mujyi wa Kigali.
Uretse kuganira, hujuje kandi komite ya Rwanda Premier League Board, cyane ko hari imyanya ifite ibihanga.
Ku murongo w’ibyigwa kandi, hariho kurebera hamwe ibimaze kugerwaho nyuma y’iminsi 16 ya Shampiyona, hagendewe ku byari byateganyijwe ubwo yatangiraga muri Kanama y’Umwaka ushize.
Abayobozi bikije ku ngingo yo kugira abaterankunga benshi kandi b’umumaro, cyane ko kugeza ubu, ibijyanye n’amikoro mu makipe, bimeze nk’ibicumbagira.
Kugeza ubu, Shampiyona y’u Rwanda, ifite Umuterankunga umwe Star Times, unerekana imikino itandukanye ya shampiyona binyuze kuri Magic Sports TV gusa.
Hashingiwe ku bisabwa ngo shampiyona ikomere kandi imenyekana, Magic Sports TV kaba ari nk’akadomo mu nyanja.
Nyuma y’uko Gorilla Games yari yatangiranye na shampiyona ikuyemo akarenge, abayobozi basabye abaterankunga bamera gukorana na shampiyona, baba ab’umumaro.
Ku ngingo yo kuzuza imyanya yari ifite ibyuho, Umuyobozi wa APR FC, Brig. Gen Deo Rusanganwa yashyizwe mu buyobozi bwa Rwanda Premier League Board, asimbuye Col (Rtd) Richard Karasira, wakagiyemo akiri umuyobozi wa APR FC.
Amafoto
Habimana J. Paul