Abasirikare Bane bari mu Ngabo z’Umuryango uhuje Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo uzwi nka SADC, bari mu Burasirazuba bwa DR-Congo bu butumwa buzwi nka SAMIDRC, baraye bishwe.
Nyuma y’uru Rupfu, Abayobozi b’izi Ngabo batangaje ko bababajwe kandi n’Urupfu rw’Abasirikare batatu n’abandi bantu batatu bakomoka muri Tanzaniya.
Urupfu rwatewe na Bombe yaguye hafi y’Inkambi (Ikigo) bacumbitsemo.
Mu Itangazo ryashyizwe hanze na SAMIDRC, rikomeza rivuga ko Umusirikare umwe wo muri Afrika y’Epfo wakomereye muri iki gitero yapfuye nyuma yo kuvurirwa mu Bitaro byo mu Mujyi wa Goma.
SADC kandi yifatanyije mu kababaro n’Imiryango y’Abasirikare bapfuye ndetse na Leta z’Ibihugu by ‘Afurika y’Epfo na Tanzaniya.
SADC kandi yipfurije abasirikare 3 bakomretse gukira vuba.
SADC kandi yavuze ko Ingabo zayo za SAMIDRC zizakomeza gushyigikira ibikorwa byayo muri DR-Congo nk’uko Ibihugu biyigize byashyize Umukono ku masezerano yo gutabarana mu 2003.
Ingabo za SAMIDRC zoherejwe muri Repubulika ya Demokrasi ya Congo mu rwego rwo guhangana n’Umutekano muke ukomeje kwiyongera mu Burasirazuba bw’iki gihugu. (SADC PRESS RELEASE)