Abasenateri ba Namibiya bari mu rugendoshuri i Kigali

0Shares

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yagiranye ibiganiro n’itsinda ry’abasenateri bo muri Namibia, byibanze kuri politiki na gahunda yo gutuza neza abaturage badafite amikoro ahagije

Aba basenateri batandatu bagiye kumara icyumweru mu Rwanda, aho bazaganira n’inzego zitandukanye zirimo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Perezida wa Komisiyo ishinzwe Ibikorwaremezo, Imyubakire n’Ubwikorezi muri Sena ya Namibia, Senateri Alfeus Abraham, yavuze ko u Rwanda rwateye imbere mu miturire isuku n’isukura n’izindi nzego z’ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati:”Turi hano mu rugendoshuri rugamije kungurana ibitekerezo n’ubunararibonye na bagenzi bacu ngo tumenye uko bakemura ibibazo by’ubutaka mu bice by’imijyi cyane cyane twibanda ahubakwa inzu zagenewe abafite imibereho iciriritse kuko ibihugu bya Afurika bihuje byinshi ku birebana n’umubare munini w’abimukira bava mu bice by’icyaro bajya kuba mu mijyi gushaka imibereho yisumbuye.’’

“Icyagaragaye rero ni uko abo baturage bacu batura mu kajagari, Abanyafurika twese tukaba twifuza kugabanya ibyo bibazo dufasha abaturage bacu kubona amacumbi meza. Ni byo turimo kuganira na bagenzi bacu.’’

Senateri Alfeus Abraham agaragaza ko hari bimwe bamaze kubona mu Rwanda bishobora kubafasha baramutse babikoze muri Namibia.

Ati:“Twatumguwe cyane n’uburyo abatwara ibinyabiziga boroherana mu muhanda, ku muvuduko uri hasi. Igitangaje cyane ni isuku twasanze muri iki gihugu, ahantu hose, mu mihanda ntaho wasanga igikoresho cya pulasitiki cyandagaye. Ibyo ni byo twatangiye kwigiraho ku munsi w’ejo ubwo twatemberaga umujyi.”

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, avuga ko ibikorwa byose bishingira kuri politiki, ingamba n’amategeko yashyizweho.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka u Rwanda na Namibia byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu byerekeye ubukungu, ubucuruzi no guhanahana ubumenyi.

Biteganyijwe ko Abasenateri bo muri Namibia bazasura bimwe mu bice byatujwemo abaturage batari bishoboye, banagirane ibiganiro n’inzego zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka. (RBA)

Amafoto

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *