Abategura Inama Mpuzamahanga yiga ikanashakira umuti imbogamizi abagore bagihura nazo (Women Deliver Conference), batangaza ko kuba iy’uyu mwaka izabera mu Rwanda byashingiye ku gaciro ruha umugore.
Ni inama igiye kubera bwa mbere ku mugabane wa Afurika, abazayitabira bakaba bazateranira i Kigali ku matariki 17-20 Nyakanga 2023.
Iyi nama ihuriza hamwe abantu b’ingeri zinyuranye ku Isi yose, kugira ngo baganire ku mbogamizi abagore bagihura nazo hagamijwe gushaka ibisubizo bifatika, mu gufasha umugore kudahezwa no kubaka umuryango utarimo ubusumbane ku Isi.
Nk’imwe mu nama zikomeye mu zihuza abantu b’ingeri nyinshi, izitabirwa n’abagera ku 6,000 imbonakubone ndetse n’abasaga 200,000 mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Uyu mwaka inama ya Women Deliver izibanda ku ngingo nyinshi zirimo kwimakaza ibikorwa rusange bigamije guteza imbere uburinganire, kurushaho kubaza abayobozi inshingano, gushyira imbaraga muri gahunda ya Feminism n’iya ‘Who Lead’ n’izindi ngingo. Iyi nama igiye kubera i Kigali bwa mbere, igiye kuba ku nshuro ya gatatandatu kuko iziheruka zabereye i Londres, Washington DC, Kuala Lumpur, Vancouver no muri Denmark.
Abategura iyi nama bavuga ko atari impanuka kuyizana mu rw’Imisozi Igihumbi.
Batangaje ko U Rwanda ruhagaze neza ku Isi ndetse no ku mugabane wa Afurika, mu buryo abagore bahagarariwe mu myanya ifata ibyemezo”.
Kimwe mu byo ibi byagejejeho u Rwanda mbere ya byose, ni ishyirwaho ry’inzego ziteza imbere uburinganire aho umugore abona umwanya n’urubuga akoreramo.
Muri izo nzego harimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Inama y’Igihugu y’Abagore (NWC), Urwego rushinzwe Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye (GMO) n’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP).
Mu rwego rw’amategeko, ibyagezweho bigaragara ni uko mu nzego zifata ibyemezo hagomba kubamo nibura 30% by’abagore, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Mu rwego rw’amategeko kandi, ateganya uburenganzira bungana mu gihe cy’amatora, aho yaba umugabo cyangwa umugore bombi bashobora gutora, gutorwa no kuba indorerezi mu mtora.
Ibi ni na ko biteganyijwe kandi ku burenganzira ku by’imari hagati y’abagore n’abagabo, ndetse no kwitabira ibikorwa by’imitwe ya politiki.
Nanone kandi u Rwanda ni u rwa mbere ku Isi mu kugira abagore benshi mu myanya y’ubuyobozi, aho mu Nteko Ishinga Amategeko ari 61.3% kandi ruza no ku mwanya wa gatandatu ku Isi, mu kuziba icyuho mu buringanire nk’uko raporo ya ‘Global Gender Gap, 2022 ibigaragaza.
Mu nzego z’ibanze, abagore b’Abunzi barimo bangana na 44.3% ndetse abandi 48% bagera kuri serivisi z’Urwego rufasha abaturage mu by’Amategeko (MAJ). Umwe mu bakozi ba MAJ muri buri karere aba ashinzwe ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Nanone kandi bagore muri serivisi z’imari bariyongereye bava kuri 63% bagera kuri 74%, mu gihe abagabo bavuye kuri 74% bagera kuri 81%.