Abapolisi bo muri Afurika y’i Burasirazuba bategerejwe i Kigali mu nteko rusange

0Shares

U Rwanda ruritegura kwakira Inteko Rusange ya 26 y’Umuryango uhuza Abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) iteganyijwe kuba tariki ya 26 Mutarama kugeza ku wa 31 Mutarama 2025.

Inteko rusange ngarukamwaka ya EAPCCO ni urubuga rwifashishwa mu gusuzuma no gukemura ibibazo rusange byugarije umutekano w’Akarere, gusangira amakuru no kubaka ubushobozi mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Izahuriza hamwe abayobozi bakuru ba Polisi zo mu bihugu 14 bigize EAPCCO kugira ngo baganirire hamwe ibijyanye no gushimangira ubufatanye mu guhangana n’impinduka mu biteza umutekano muke.

Iyi nama y’Inteko Rusange izaba ku nsanganyamatsiko igira iti “Gushimangira ubufatanye mu gukumira no kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibindi byaha by’inzaduka”.

Iyi nteko rusange yitezweho gusubiza icyifuzo cy’ibihugu biwugize cyo gufatanyiriza hamwe mu guhangana n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga n’ibyambukiranya imipaka bigenda byiyongera.

Ibyaha byibandwaho birimo ibimunga ubukungu, iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ibyaha by’ikoranabuhanga n’ibyibasira umutungo bwite mu by’ubwenge

Inteko rusange ya EAPCCO i Kigali izanashyiraho umusingi w’ibizagerwaho mu gihe kiri imbere no guharanira ko Umuryango wa EAPCCO ukomeza kuba ku isonga mu kubaka Afurika y’Iburasirazuba itekanye.

Binyuze mu gukomeza bufatanye no guhanga udushya, biratanga icyizere ko Akarere kazakemura ibibazo by’umutekano, hakubakwa ahazaza h’abaturage bako.

Mu gihe Inteko Rusange ya 26 y’Umuryango wa EAPCCO izaba ibera mu Rwanda, ku nshuro ya mbere hazaba irushanwa rigamije kumurika ibikorwa ku myiteguro y’imitwe ya Polisi zo mu bihugu bigize umuryango ku guhangana n’ibihungabanya umutekano hifashishijwe intwaro na tekiniki ‘EAPCCO SWAT Challenge’.

Iri rushanwa rizabera mu Kigo cy’Amahugurwa yo kurwanya Iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, ku wa 29-30 Mutarama 2025.

Amakipe yatoranyijwe mu nzego z’umutekano mu bihugu bigize EAPCCO azarushanwa mu myitozo itandukanye igamije gusuzuma imbaraga z’umubiri, gukorera hamwe ndetse n’ubuhanga bujyanye n’amayeri yo guhangana n’ibihungabanya umutekano.

Iri rushanwa rizatanga amahirwe yo kwerekana ubushobozi bw’Akarere mu guhangana n’ibihungabanya umutekano no kurushaho gusangira ubumenyi hagati y’amakipe azaryitabira. Ibihembo bizahabwa amakipe azitwara neza hashingiwe ku kugaragaza ubwitange no kuba indashyikirwa mu guhangana n’ibihungabanya umutekano.

Umuryango wa EAPCCO washinzwe mu 1998, mu nama ya mbere yahuje abayobozi bakuru ba Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Kampala muri Uganda, hagamijwe guhuriza hamwe imbaraga z’inzego zishinzwe kugenzura uko amategeko yubahirizwa mu guhangana n’ibyaha ndengamipaka n’ibyifashisha ikoranabuhanga.

Ibihugu bigize uyu muryango ni 14, ari byo u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Sudani, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Seychelles na Somalia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *