Tariki ya 15 Gicurasi, ikiiciro cya 11 cy’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, batangiye Urugendoshuri rw’Icyumweru mu gihugu cya Botswana.
Ni urugendoshuri rwitabiriwe n’abagera kuri 35 biga muri iri shuri amasomo amara igihe cy’umwaka umwe, baturutse mu bihugu 10 by’Afurika ari byo; Etiyopia, Kenya, Malawi, Namibia, Lesotho, Nigeria, Somalia, Sudani y’Epfo, Tanzania n’u Rwanda.
Rufite insanganyamatsiko igira iti ‘Iterambere ry’Ubukungu n’imibereho myiza, imiyoborere myiza n’ubutabera nk’inkingi za mwamba z’amahoro n’umutekano birambye.”
Ku wa Mbere, ari nawo munsi wa mbere w’urugendoshuri, abanyeshuri basuye Polisi ya Botswana, bahabwa ubusobanuro ku birebana n’uko umutekano, amahoro, ubutabera n’imiyoborere byifashe muri iki gihugu.
Ni ibiganiro byibanze ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu iterambere ry’ubukungu n’ubutabera, n’uburyo iperereza rifasha mu kurengera uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, gukumira ibyaha rikaba n’umusingi w’iterambere ry’ubukungu n’ubutabera.
Basobanuriwe kandi uburyo iperereza ku byaha by’ubukungu rigira uruhare mu gutuma igihugu kigira ubukungu buhamye, rigafasha mu kurwanya ibyaha bifitanye isano n’iyezandonke, iterabwoba n’ibindi.
Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Botswana ushinzwe ibikorwa, Solomon S. Mantswe, wakiriye abanyeshuri, yashimye umubano mwiza uri hagati y’inzego za Polisi zombi.
Polisi y’u Rwanda n’iya Botswana zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye muri Mutarama uyu mwaka, hagamijwe gufatanyiriza hamwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka birimo iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, ibyaha byifashisha ikoranabuhanga no guhanahana amakuru ku banyabyaha.
Ibindi bikubiye mu masezerano birimo kongera ubushobozi bw’inzego binyuze mu mahugurwa no gusangira ubunararibonye.
Salomon Mantswe yagize ati: “Kugira ngo Polisi ibashe kurwanya ibyaha no gutanga umutekano urambye, bisaba kuba ifite imbaraga n’ubushake mu gutanga serivisi kandi yiteguye gukorana bya hafi n’abaturage mu nzira y’iterambere rusange, gukora ubushakashatsi, guhanga udushya ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho.”
Yasabye abitabiriye urugendoshuri kwita ku masomo no kuyabyaza umusaruro, gusangiza abandi ubunararibonye no kuzaba intangarugero mu kubahiriza amategeko hagamijwe iterambere ryabo bwite n’inzego bahagarariye.
Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji wagiye ubayoboye, yashimiye Polisi ya Botswana kuba yaremeye kwakira abanyeshuri mu rugendoshuri.
Yavuze ko urugendoshuri rufasha abanyeshuri guhuza ibyo bigiye mu ishuri n’ibikorerwa mu kazi kandi ko gusura Botswana ari icyemezo cyafashwe gishingiye ku gipimo cy’imikorere myiza yo muri icyo gihugu.
Mu gihe cy’umwaka umwe abanyeshuri bamara biga mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, biga amasomo akubiyemo ibyiciro bitandukanye birimo; Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane, amasomo y’ubuyobozi, amasomo y’ikoranabuhanga n’ajyanye no kubungabunga amahoro.