Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, rwatangije Gahunda Nzamurabushobozi yashyizweho mu gufasha abana biga mu mashuri abanza batashoboye gutsinda neza no kwimuka gukomeza gutyaza ubwenge.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Nyakanga 2024, ni bwo iyi gahunda yatangijwe mu Gihugu hose.
Iyi gahunda yashyiriweho abana biga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu biga mu bigo bya Leta n’ibigo bifatanya na Leta ku bw’amasezerano batashoboye kwimuka muri uyu mwaka w’amashuri.
Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Saint Nicolas mu Karere ka Nyamagabe hari mu hatangirijwe iyi gahunda. Abana bayitabiriye bakoze isuzuma ry’Imibare n’Icyongereza.
Ryateguwe mu gufasha abarezi kubona aho abanyeshuri bafite imbaraga nke kugira ngo bazahibande mu kubazamurira ubushobozi ngo na bo bazabone uko bimukira mu wundi mwaka.
Hari ababyeyi bishimiye iyi gahunda ndetse baherekeza abana babo kugira ngo babatere ingabo mu bitugu muri urwo rugendo.
Ku munsi wa mbere ubwitabire bwari hasi muri Saint Nicole’s kuko ku bana 58 hitabiriye 11 gusa. Mu mu Kigo cya Mugombwa ku bana 49 barebwa n’iyi gahunda hageze 31.
Abakurikiranira hafi ibijyanye n’uburezi bagaragaje ko ubufatanye bw’inzego zinyuranye bukenewe kugira ngo iyi gahunda itange umusaruro.
Iyi gahunda nzamurabushobozi izamara ukwezi yateguwe na REB, abana bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza mu bigo bya Leta n’iby’abafatanya na yo ku bw’amasezerano bagiye gusubiramo amasomo atatu y’ingenzi arimo Imibare, Icyongereza n’Ikinyarwanda.
Biteganyijwe ko nibayasoza bazakora irindi suzuma ribaha uburenganzira bwo kuba bakwimukira mu wundi mwaka. (RBA & REB)