Abanyeshuri b’Abakobwa biga muri IPRC-Kigali bashimiye Ingenzi Initiative yabigishije gukina Tennis

Nyuma y’Amezi akabakaba 10 bigishwa gukina Umukino wa Tennis, Abanyeshuri b’Abakobwa biga mu hagati y’Umwaka wa kane n’uwa gatanu mu Ishuri ryisumbuye rya IPRC-Kigali, bashimiye Ingenzi Initiative yabafashije kumenya uko bakina uyu mukino ukomeje gutera imbere bigaragarira buri wese, imbere mu gihugu.

Muri iki gihe cy’Amezi 10, bigishijwe uko Umukinnyi ahagarara mu kibuga, uko bafata Rakete (Igikoresho gikoreshwa n’umukinnyi wa Tennis), uko batsinda amanota muri Tennis, uko ikibuga kingana, uko bategura ikibuga ndetse n’amategeko agenga uyu mukino.

Umwe mu banyeshuri bitabiriye aya masomo, Muhirwa Charlene, w’Imyaka 18 gusa, avuga ko kwigishwa uyu mukino byamugiriye akamaro bitandukanye n’uko yaje.

Ati:“Gukina Tennis bifasha Umunyeshuri kutarangara, by’umwihaiko n’umukino usaba ubushishozi n’ubwenge. Ubu bwenge ntabwo wabukoresha mu Kibuga ngo nugera mu Ishuri utsindwe”.

Yakomeje agira ati:“Uretse gukina, Tennis yigisha ikinyabupfura. Ntawo wakina Tennis ngo ugire Ingeso zitaboneye ahubwo urangamira umukino wawe. Urugero, nk’Urubyiruko, ntabwo waba uziko ufite Umukino, ngo ubone umwanya wo kujya mu birangaza, ahubwo Umutima uba uri kuri wa mukino uza gukina, kuko urangaye gato wawutsindwa”.

Nyuma yo gusoza aya masomo yo kumenya gukina Tennis, Muhirwa Charlene avuga ko yifuza kuzaba umukinnyi wa mbere muri Tennis imbere mu gihugu ndetse agaserukira u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Yaboneyeho kandi gusaba abana b’Abakobwa bataraza muri uyu mukino gufunguka amaso bakawugana, kuko urimi amahirwe menshi, Yasabye kandi n’ababyeyi kureka abana b’Abakobwa bagakina Tennis ndetse no kubashyigikira muri urwo rugendo.

Ubwo hasozwaga aya masomo, Dr. Ndejuru Aimable, inararibonye mu gutoza Umukino wa Tennis, by’umwihariko ushinzwe abana bigishirizwa umukino wa Tennis ku Bibuga bya IPRC-Kigali Tennis Eclogy, aganira n’Itangazamakuru yagize ati:“Kuboana abana bigishwa umukino wa Tennis n’iby’agaciro. Ubusanzwe, uyu mukino ntabwo wapfa kubona aho bawukwigisha ku buntu. Iyo habonetse umuntu witanga agafasha abana batishoboye kuwubigisha, aba ari uwo gushyigikirwa”.

Yakomeje agira ati:“Tennis n’umukino umaze kugaragaza ko ufite imbere heza mu Rwanda. By’umwihariko kuba Ingenzi Initiative yarahisemo kwerekeza mu Bana b’Abakobwa, birerekana amahitamo meza kuko nibo bazabyara abakinnyi bazahesha Ishema Igihugu mu Myaka iri imbere”.

“Gukina Tennis bitanga amahirwe. Aba bana nabasaba gukomeza gushyiramo imbaraga ntibirangirire hano, cyane ko nk’abanyeshuri, gukina Tennis bishobora kubahesha kwiga batushyuye babikesheje aya mahitamo bakoze”.

Yasoje agira ati:“Ababyeyi ndabasaba ko aho kwiriza abana muri za Televiziyo cyangwa ibindi birangaza, baberekeza mu mukino wa Tennis kuko batazicuza amahitamo bakoze”.

“Inzego bireba, ndetse n’abikorera, ndabasaba kugana umukino wa Tennis, by’umwihariko bagafasha abana bafite impano ariko badafite amikoro yo kwiyishyurira ngo bigishwe uyu mukino”.

Ndugu Philbert, Umuyobozi wa Ingenzi Initiative yateguye aya masomo, aganira n’Itangazamakuru yagize ati:“Twahisemo gukorana n’Abanyeshuri by’umwihariko bakiri bato, kuko batanga ikizere cy’umusaruro mu Myaka iri imbere. Ikindi, kubabona biroroshye cyane ko baba bari ahano kamwe mu Kigo”.

Yakomeje agira ati:“Mu Myaka ibiri iri imbere, turizera ko muri aba bana tumaze kwigisha gukina Umukino wa Tennis, tuzabonamo umukinnyi uhiga abandi imbere mu gihugu”.

“Ntabwo ibikorwa byacu bizagarukira muri Kigali gusa, kuko turateganya no kubyagurira mu bindi bice by’Igihugu”.

“Guhitamo kwerekeza amaso mu kiciro cy’abari n’abategarugoli n’uko twabonye ko ari ikiciro tugifitemo umubare mucye w’abakinnyi, bityo turifuza ko naho Umubare wazamuka, bakagera ku rwego rwa basaza babo”.

“Zimwe mu mbogamizi duhura nazo, harimo igihe tumarana nabo tubatoza, kuko babifatanya n’amasomo, ariko dukora iyo bwabaga ngo mu gihe gito tubabona, bagire icyo batahana. Hari kandi umubare mucye w’ibikoresho, ariko dukomeza gukomanga aho bishoboka ku buryo twizera ko mu bihe biri imbere bizaboneka, bityo nabo bakazoroherwa no gushyira mu ngiro ibyo tuba twabigishije, aho guhurira nabo ku bibuga gusa”.

“Turashimira kandi buri wese ugira uruhare mu gushyigikira ibikorwa bya Ingenzi Initiative, tukaba tubasezeranya ko uruhare rwabo tuzakomeza gukora cyane ngo tutabatetereza”..

Muri aba bafatanyabikorwa ba Ingenzi Initiative, harimo Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, RTF, ridahwema kubaba hafi Umunsi ku wundi.

Aya masomo yatangiranye n’Umwaka w’Amashuri 2023-24, yitabiriwe n’abasaga 30, ariko 12 muri bo nibo bayasoje.

Nyuma yo gusoza aya masomo, Abanyeshuri bagiye kujya mu Biruhuko bikuru, ariko bazakomeza gukurikiranirwa hafi na Ingenzi Initiative, harimo no kubahuza n’abatoza ba Tennis mu bice bitandukanye baturukamo.

Ingenzi Initiative n’Umuryango udaharanira Inyungu, ukaba ufasha abari n’abategarugoli by’umwihariko binyuze mu Mikino itandukanye n’ibindi bikorwa bigamije kubateza imbere.

Amafoto

May be an image of 2 people, people playing tennis, people golfing, people playing football and text

May be an image of 12 people and text

May be an image of 3 people, people playing tennis and text
Dr. Ndejuru na Muhirwa, bagiranye ikiganiro gito nyuma yo gusoza aya masomo

 

May be an image of 9 people, people playing tennis and text

May be an image of 1 person, playing tennis and text
Ndugu Philbert, asanzwe ari Umutoza w’Umukino wa Tennis

 

May be an image of 12 people
Dr. Ndejuru, yaganirije abana bigishijwe gukina Tennis na Ingenzi Initiative

 

May be an image of 2 people and people playing tennis

May be an image of 1 person and playing tennis
Gusifura Umukino wa Tennis ni rimwe mu masomo bahawe

 

May be an image of 1 person and playing tennis
Muri aya masomo kandi, bigishijwe uko bategura Ikibuga

 

May be an image of 10 people and people playing tennis
Ntabwo biba byoroshye iyo bakurikiye amasomo, kuko buri wese aba adashaka gucikwa

 

May be an image of 1 person, playing tennis and text
Uko umukinnyi wa Tennis ahagarara mu Kibuga mu gihe cy’Umukino, biri mu masomo y’ingenzi bigishijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *