Abanyeshuri ba Havard bakurukiranye Isomo ry’Ubudaherwanwa bw’u Rwanda ryatanzwe na Perezida Kagame

0Shares

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwanze guheranwa n’ibibazo rwanyuzemo kuko ngo ibibazo wahura nabyo uko byaba bimeze kose udakwiye kwemera guhera hasi, ahubwo ko ushaka inzira yo kongera kubyutsa umutwe.

Ibi, Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yahaye urubyiruko rwiga muri Kaminuza ya Harvard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishami ryayo ryigisha ubucuruzi n’ishoramari.

Ni ikiganiro cyagarukaga ku miyoborere cyabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, kuwa Mbere ubwo Perezida yakiraga iryo tsinda ry’abanyeshuri ba Harvard bari mu Rwanda.

Perezida Kagame yagaragaje uburyo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwari rwasenyutse ku buryo buri wese yibazaga niba ruzongera kuba igihugu kikiyubaka kuburyo na bamwe mu banyarwanda ubwabo babyibazaga.

Aha, yavuze ko iyo watangiye kwibaza ibyo bibazo byose igikurikiraho ari ukwiyemeza ko udakwiye kwemera guheranwa.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko agaciro ari ko kayobora buri muturage na wawundi utazi neza ko afite ako gaciro, ariko niko gatuma akomeza guhatana.

Yongeyeho ko hari ibintu by’ingenzi bigomba kugufasha muri urwo rugendo birimo uburenganzira bwo kujya ku ishuli, kuba ushobora kwivuza, kubona ibiribwa, gukora ubushabitsi cyangwa ubucuruzi, gutekereza kandi ugatanga umusaruro mu byo wikorera no mu byo ukorana n’abandi mu gihugu.

Agaruka ku miyoborere Perezida yashimangiye ko icy’ingenzi ku muyobozi ari ugukorana na buri wese mu bo ayobora cyane cyane abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *