Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yasabye urubyiruko rusoje amasomo mu bijyanye n’ubuhinzi bubungabunga ibidukikije, gushaka ibisubizo biganisha ku buhinzi buzana impinduka, bukaba moteri nyayo y’ubukungu bw’igihugu.Ni abanyeshuri 75 barangije mu mashami anyuranye mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi butangiza ibidukikije (RICA), bize ibijyane no kwita ku matungo, kongerera agaciro umusaruro no gukoresha imashini mu buhinzi.
Bitewe n’umwihariko w’iri shuri, abagera kuri 65% barangije gutangiza ibigo bemeza ko bigiye kuzana impinduka mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.
Umuyobozi w’icyubahiro wa RICA Howard G. Buffett avuga ko u Rwanda ari igihugu kigaragaza ahazaza ha Afurika, ari nayo mpamvu guhitamo aho bakorera umushinga wo guteza imbere ubuhinzi buzana impinduka, nta gushidikanya habaye mu Rwanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye aba banyeshuri guhorana inzozi zigera kure no kwigirira icyizere, kuko impamba bakuye muri iri shuri ihagije mu kubafasha kuzana impinduka, ndetse bakahavana n’amasomo bazagenderaho.
“Isomo rya mbere, nimugire icyerekezo. Kuva mu ntangiriro, intego ya RICA ni ugukuraho imbogamizi abahinzi bahura nazo, binyuze mu buhinzi bubungabunga ibidukikije. Ubuhinzi ni moteri y’ingenzi, mu guteza imbere ubukungu bwa Afurika, ariko amahirwe yose arimo ntiturayabyaza umusaruro. Banyeshuri, mbahaye umukoro wo gushakisha ikibazo, kukitaho by’umwihariko, kandi mwihe intego yo kugikemura. Muzahura n’inzitizi nyinshi, ariko kugira icyerekezo akenshi niryo tandukaniro hagati yo gucika intege no gushikama. Isomo rya kabiri, benshi bazabashidikanyaho, ariko muzakomeze mukore ibyo mwumva binoze. Kugira ngo ugere ku ntsinzi, bisaba kunyura mu nzira itaragenzwe na benshi.”
Ishuri rikuru rya RICA, ryubatswe mu Karere ka Bugesera ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’umuryango Howard G. Buffet Foundation mu rwego rwo gufasha igihugu kubyaza umusaruro ubutaka igihugu gifite hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ubusanzwe, abaryigamo bahabwa amasomo mu gihe cy’imyaka 3, ariko bitewe n’icyorezo cya COVID19, abarangije muri iki cyiciro cya mbere bize imyaka 4, kuko batangiye muri 2019.
Amafoto