Abanyarwanda bibukijwe ko gutora biri mu Burenganzira bwabo bw’ibanze

0Shares

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence, yagaragaje ko kwitabira amatora ku Banyarwanda ari uburenganzira bw’ibanze.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, mu mahugurwa yahawe abazagira uruhare mu bikorwa by’igenzura ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu matora kugira ngo bagire imyumvire imwe mbere y’uko batangira ibikorwa by’igenzura.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abakomiseri n’abakozi ba Komisiyo, abagize Sosiyete Sivile n’abanyamakuru kugira ngo bamenye neza ibijyanye n’igenzurwa ry’uburenganzira bwa muntu mu matora kandi buzuze neza inshingano zabo bita ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Umurungi yavuze ko gutora ari uburenganzira bw’ibanze kuri buri Munyarwanda.

Yagize ati “Gutora ni bumwe mu burenganzira bw’ibanze bwa Muntu buha urubuga  umuturage agahitamo nta gahato abayobozi bamufitiye akamaro ashingiye  kuri  gahunda z’iterambere  bagaragaje.”

Yakomeje agira ati “ Buri muturage, abinyujije mu matora, agira uruhare mu kurinda no kurengera uburenganzira n’ubwisanzure bwa Muntu no mu gushimangira demokarasi mu gihugu.

Umurungi yavuze ko buri muturage afite inshingano zo gutora kugira ngo agire uruhare mu miyoborere y’igihugu.

Ati “Gutora nanone ni inshingano ku muturage. Ni ikimenyetso kigaragaza uruhare rwe mu miyoborere y’igihugu cye, mu iterambere ry’igihugu, mu gushimangira demokarasi no mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu.

Uburenganzira ku matora buteganywa mu Masezerano Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bwa Muntu arimo, Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bwa Muntu mu by’Imbonezamubano no mu bya Politiki n’Amasezerano Nyafurika yerekeye uburenganzira bwa Muntu n’ubw’abaturage.

Biteganywa kandi no mu Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu ryo mu 1948.

Aya masezerano mpuzamahanga akaba yarashyizwe mu Itegeko Nshinga, no muyandi mategeko nkuko turi  buze kubigaragarizwa.

Igihugu cyacu cyashyizeho amategeko n’ingamba bikwiye bigamije guteza imbere no kurengera uburenganzira mu matora.

Mu bijyanye n’amategeko, hashyizweho Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda  mu ngingo 2 riteganya ko uburenganzira bwo gutora no gutorwa.

Hashyizweho kandi amategeko n’amabwiriza atandukanye agenga ibijyanye n’imigendekere y’amatora. (RBA)

Amafoto

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *