Ikigo cy’iguhugu cyita ku buzima mu Rwanda, RBC, kiraburira uduce dukora ku mipaka ihuza u Rwanda na Republika ya Demokarasi ya Kongo mu ntara y’uburengerazuba gushyiraho ingamba zo kwirinda icyorezo cya Chorela, mu gihe cy’itumba.
Uyu muburo ukubiye mu ibaruwa icyo kigo cyandikiye Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu gisaba ko hatangira ubukangurambaga ku kwirinda indwara ya Cholera.
Mu ngamba zikubiye mu ibaruwa ya RBC harimo kuba abaturage bagomba gukoresha amazi meza cyane, mu duce dufite ibyago byinshi byo kwandura, kwimakaza isuku ku rwego rw’umudugudu hagenzurwa ubwiherero busukuye ndetse buboneye, gukangurira abaturage gutegura amafunguro asukuye no kumena imyanda mu ngarani ziboneye.
Gusa, bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Kanzenze mu kagali ka Nyaruteme mu mudugudu wa Kaberi bavuga ko nta bwiherero bafite ahanini kubera amikoro make kubera imiterere y’aho batuye harangwa n’amabuye menshi bakunze kwita ‘amakoro’ agorana cyane mu gihe cyo gucukura ubwiherero
Abaturage batuye muri aka gace bemeza ko kubera ubwiherero butaboneye, biteza indwara zituruka ku mwanda.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper kuri iki kibazo avuga ko muri gahunda ya Leta hateganijwe kubakira abatishoboye ubwiherero buboneye.
Ku rundi ruhande umuyobozi w’intara y’uburengerazuba, Dushimirimana Lambert atangaza ko uretse muri iki gihe cy’itumba Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima cyatanze impuruza, isuku yagakwiye kwimakazwa igihe cyose. (VoA)