Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA cyasabye Abanyarwanda kugira uruhare mu kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere ikagihumanya, igateza kwiyongera k’ubushyuhe.
Ibi byagarutsweho mu biganiro n’inzego z’ibanze, bijyanye no kubahiriza amasezerano y’i Paris ku kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Ni ibiganiro byahuje inzego zifite aho zihurira n’ibidukikije mu Rwanda, zungurana ibitekerezo kuri gahunda y’ibikorwa ikubiye mu masezerano y’i Paris.
Abashinzwe ibidukikije mu Turere twa Huye na Karongi, bavuga ko hari ingamba bafata zishingiye ku miterere y’utu Turere.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa REMA, Munyazikwiye Faustin, asobanura ko hari ibisabwa mu kubahiriza amasezerano y’i Paris u Rwanda rwasinye, haba ku gihugu no ku Banyarwanda.
U Rwanda nk’Igihugu cyasinye aya gifite inshingano yo gutanga gahunda y’ibikorwa, usibye iya 2 ivuguruye rwarangije, ubu rurimo gukora iya 3 y’imyaka 10 uhereye muri 2025 ukageza mu 2035. (RBA)