Abanyarwanda 10 bakoraga Imirimo y’Agahato muri Myanmar bagaruwe i Kigali

U Rwanda rwagaruye mu gihugu Abanyarwanda 10 bari barajyanwe mu gihugu cya Myanmar gukora imirimo y’agahato.

Aha muri Myanmar, bahakoreraga Imirimo y’agahato irimo; Ubujura bwifashishije ikoranabuhanga n’andi mabi atandukanye. Ni mu gihe bavanwe mu Rwanda bizezwa kuzakora akazi keza.

Nyuma yo kugeza i Kigali aba 10, u Rwanda rwatangaje ko ruri gukora ibishoboka byose ngo n’abandi 5 basigayeyo babashe gutahurwa.

Akomoza kuri aya makuru, abinyujije kuri Konti ye y’Urubuga nkoranyambaga rwa X yahoze ari Twitter, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko gucyura aba Banyarwanda byakozwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bimukira [IOM].

Ati:‘‘Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na IOM, mu Cyumweru gishize yacyuye abantu 10 bari baracurujwe muri Myanmar. Dufite amakuru y’abandi batanu bakiriyo kandi turi gukora ibishoboka ngo tubagarure mu rugo.”

Bivugwa ko abajyanwa gucuruzwa muri iki gihugu baturutse muri Afurika babanza kunyuzwa mu mu gihugu cya Thailand bijejwe ko bagiye guhabwa akazi keza ndetse kanabahemba amafaranga menshi cyane.

Bamwe muri bo, bizezwa ko bazajya bahabwa umushahara w’amadolari 2500 buri kwezi. Ibi bihita bihindura imitekerereze yabo maze bagatangira gutekereza ko bagiye guhindurirwa ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo.

Iyo bagezeyo, bakoreshwa ibikorwa bitandukanye birimo n’ubutekamutwe bakabikora bifashishije ikoranabuhanga.

Ibizwi cyane muri ibyo bikorwa ni Cryptocurrency, aho bivugwa ko umwe aba agenewe gukora amasaha 17 muri 24 agize umunsi.

Iyo basanze hari usinziriye cyangwa adakora cyane, bamuhanisha ibihano birimo gukubitwa Inkoni, Amashanyarazi, gukatwa umushahara n’ibindi.

Amakuru avuga ko muri Myanmar harimo ibigo birimo abantu benshi bajyanyweyo ku gahato bagamije kubakoresha ibyaha by’Ubutekamutwe n’ibindi bikorwa bibi bitandukanye.

Muri Werurwe 2025, ku Mupaka uhuza Myanmar na Thailand hari abantu barenga 7000 bakomoka mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bakuwe mu Bigo bikorerwamo Ubutekamutwe aha muri Myanmar.  

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo. (Ifoto/ Ububiko)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *