Abanyamuryango ba ‘Umwalimu SACCO’ bamurikiwe uburyo bushya bw’Ikoranabuhanga

Binyuze mu nama ya 30 y’inteko rusange ya Koperative ihuza Abarimu izwi nka ‘Umwalimu SACCO’ yateranye kuri uyu wa gatanu, Abanyamuryango bamurikiwe uburyo bushya bw’Ikoranabuhanga.

Muri iyi nama yari iyobowe na Hakiziman Gaspard wari uhagarariye inama y’ubuyobozi, uburyo bwamuritswe burimo ‘SmartCash, eKash, Money Transfer & Remittance services na Business Credit Line’

Abanyamuryango 416 bahagarariye abandi mu gihugu, nibo bahamije ko ubu buryo bwashyizweho, mu nama yateraniye muri Dove Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Kuva yatangira gukora mu 2006, Koperative Umwalimu SACCO igamije gufasha abarimo kwizigamira no kuborohereza kubona inguzanyo.

Binyuze muri izi  serivise z’imari bahabwa ku nyungu ziciriritse, Umwalimu SACCO igamije gufasha kuzamura imibereho ya buri munsi ya Mwalimu.

Ibyo kwitega kuri ubu buryo bushya n’uburyo buzakoreshwa

Uko ari enye [4], zije gufasha abarimu kubona serivisi z’imari mu buryo bworoshye, bwihuse kandi bujyanye n’igihe. 

  • SmartCash Card/ATM

Ni serivise y’imari ikoresha ikoranabuhanga rya Mobile Banking. SmartCash Card ya Umwalimu SACCO, n’ikarita y’ikoranabuhanga ikoreshwa nk’ikarita ya ATM.

Ifasha abanyamuryango gukora ibikorwa by’imari ku buryo bwihuse kandi bworoshye.

Abanyamuryango bashobora kubikuza amafaranga ku byuma bya ATM byo mu Rwanda bifatanyije na Umwalimu SACCO.

Abarimu kandi bashobora gukoresha Telefone zabo mu gukora ibikorwa by’imari nko kubikuza, kubitsa, kwishyura, kugenzura konti, n’ibindi.

Ibi bije koroshya guhererekanya amafaranga ku buryo bwihuse, kugenzura konti igihe icyo ari cyo cyose, no gukora ibikorwa by’imari utarinze kujya ku ishami rya SACCOo.

  • eKash

N’uburyo bwo kwishyura cyangwa kohereza amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga rya Internet Banking.

Umukiriya ashobora gukoresha mudasobwa cyangwa Telefoni ifite Interineti mu kohereza amafaranga, kwishyura inyemezabuguzi n’ibindi..

Izafasha kandi kuba wakohereza no kwanakira amafaranga ukoresheje Ibigo by’Itumanaho bikorera mu Rwanda.

Ije guha abarimu uburyo bwo gukora ibikorwa by’imari batagombye kujya ku biro cyangwa ku ishami rya SACCO. Byihutisha imirimo kandi bikagabanya igihombo cyo gukoresha amafaranga mu ngendo.

  • Money Transfer & Remittance Services/Western Union service

Ni serivise ije gufasha abarimu kohereza no kwakira amafaranga yaba mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo.

Umwalimu SACCO ifatanya n’ibigo bitanga serivisi zo kohereza amafaranga nka Western Union, Mobile Money cyangwa Banki mpuzamahanga.

Iyi service ije gufasha abarimu kohereza amafaranga ku miryango yabo cyangwa kwishyura ibicuruzwa n’ibindi bikorwa bitandukanye haba mu Rwanda cyangwa hanze y’igihugu.

  • Business Credit Line

N’ubwoko bw’inguzanyo bugenewe cyane cyane abacuruzi cyangwa abarimu bafite imishinga y’ubucuruzi.

Umukiriya yemerewe gukoresha amafaranga kuri konti ye mu gihe cyagenwe, kandi akishyura inyungu ku mafaranga aba yakoresheje gusa.

Abarimu muri rusange bishimiye izi services nshya, ibi bizororohereza abarimu kubona amafaranga igihe bayakeneye mu bucuruzi bwabo, bigatuma bakora ibikorwa byabo neza kandi ku gihe.

Muri macye ubu buryo bushya bwitezweho gufasha abarimu kugira uburenganzira busesuye ku serivisi z’imari no kuborohereza mu gucunga neza umutungo wabo by’umwihariko hifashishijwe ikoranabuhanga.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *