Abana baramiye ‘Ibendera ry’Igihugu’ mu gihe cy’Imvura bemerewe kwishyurirwa kugeza barangije ayisumbuye

0Shares

Ihuriro ry’Abayobozi b’lbigo by’Amashuri mu Rwanda, Heads of Schools Organisation in Rwanda (HOSO), ryatangaje ko rizafasha kwiga ku buntu kugeza barangije ayisumbuye, abana bagaragaje ubutwari bwo kwemera kunyagirwa bakarinda ibendera nk’ikirango cy’Igihugu, kugira ngo ridatwarwa n’umuyaga.

Abo bana biga mu Ishuri ribanza rya Cyobe mu Murenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, baherutse kurwana n’umuyaga waje ku kigo cyabo, tariki 02 Ukwakira 2024 ugasakambura igisenge cy’amashuri, unashaka kugwisha ibendera, ariko abo bana bihutira kurisigasira ngo ritagwa, kuko ngo bakekaha ko riguye hasi, Igihugu cyaba gitakaje icyizere.

Ihuriro HOSO rivuga ko ubutwari bw’abo bana bukomoka ku nyigisho z’Uburere mboneragihugu n’Ubutore baboneye mu kigo bigamo no mu miryango yabo, bikaba kandi ngo bigaragaza imiyoborere myiza y’Amashuri.

Itangazo ry’iri Huriro ry’Abayobozi b’Amashuri rigaragaza ko icyo cyemezo cyafashwe ubwo hasurwaga ishuri ribanza aba bana barererwamo, maze ryiyemeza ko uko ari 6, bazafashwa mu myigire yabo kugeza barangije amashuri yisumbuye.

Umwana witwa Gisubizo Ernest wiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, ni we bagenzi be babonye yiroha mu mvura, atangira kurwana n’igiti kiriho ibendera, baramusanga bihutira kuramira igiti ririho kugira ngo kitagwa hasi.

Gisubizo yagize ati:“Niyumvishaga ko ibendera riguye hasi Igihugu cyaba gitakaje icyizere, mpitamo kujya kurifata, rirananira na bagenzi banjye baza kumfasha kugeza igihe mwarimu aziye turaryururutsa turaribika.”

Mu bakurikiye Gisubizo kuramira ibendera rw’Igihugu, harimo umwana w’umukobwa witwa Akimanimpaye Josiane wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, uvuga ko yabikoze abona ari ubwitange nka bagenzi be banga gusuzuguza Igihugu.

Ati:“Numvaga ko ibendera nirigwa hasi ubukoroni bwongera bukagaruka, mpitamo kujya gufasha abandi. Ndashishikariza abana bagenzi banjye gukurana umuco wo gufashanya no gukorera hamwe, dukunda Igihugu”.

HOSO itangaje ko izafasha aba bana kwiga nyuma y’uko Akarere ka Ruhango hamwe n’Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu, na bo bagiye kubashimira ku wa Mbere tariki 07 Ukwakira 2024.

HOSO ivuga kandi ko izakorera ubuvugizi andi mashuri kugira ngo ubuyobozi bwayo bukomeze guteza imbere indangagaciro z’ubutwari, uburere, ubumenyi no guteza imbere Igihugu.

Iri Huriro risaba abarimo gufasha aba bana hamwe n’undi wese ubikunze, kunganira gahunda y’ifunguro ry’abana ku ishuri yiswe ’Dusangire Lunch’, kuko ngo na byo bigamije gufasha abana kuzaba intwari.

Itangazo rigira riti “Umusanzu wose umuntu yatanga, uko waba ungana kose, ni ishimwe rikomeye, ukaba wawunyuza kuri konti ya Mobile Money y’Umwarimu SACCO *182*3*10# ugakurikiza amabwiriza.”

Amafoto

Gisubizo Ernest, niwe watabaye mu ba mbere Ibendera ry’Igihugu

 

Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Cyobe, Mugirwanake Aaron.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *