Abakunzi ba Volleyball bijejwe kuzanyurwa n’Imikino y’Irushanwa ryo Kwibohora

Mu gihe u Rwanda rwizihiza Imyaka 30 ishize Igihugu kibohowe, Umukino wa Volleyball wifatanyije n’Abanyarwanda kwishimira Intambwe Igihugu kigezeho.

Muri urwo rwego, Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, ryongeye gutegura Irushanwa ryo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora, rigiye gukinwa ku nshuro ya 2.

Iri Rushanwa riteganyijwe guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku Cyumweru tariki ya 28 Nyakanga 2024.

Rizitabirwa n’amakipe 4 ya mbere mu kiciro cy’abagabo n’abagore. Mu bagabo, aya makipe ni; APR VC, Kepler VC, REG VC na Police VC. 

Mu kiciro cy’abagore, aya makipe agizwe na; APR WVC, Police WVC, Rwanda Revenue Authority VC na Ruhango VC.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabereye ku Kicaro cya Minisiteri ya Siporo kuri uyu wa Kane, Ubuyobozi bw’iri Shyirahamwe bwasezeranyije abakunzi b’uyu mukino kutazatenguhwa.

By’umwihariko, iyi mikino ikaba izakinirwa mu Nyubako ya Petit Stade Amahoro ivuguruye. Iyi Petit Stade yaherukaga gukoreshwa mu Myaka hafi ibiri n’igice yari ishize, Bityo abakunzi b’uyu mukino  bari bayikumbuye.

Agaruka ku kanyamuneza atewe no kuba Umukino wa Volleyball ugiye kongera gukinirwa muri Petit Stade Amahoro, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, Ngarambe Rafael, yavuze ko ari iby’agaciro kuba Volleyball ariyo igiye gukinirwa bwa mbere muri iyi nyubako.

Yunzemo ko Umukino wa Volleyball ugomba gukomeza kwerekana ko ukunzwe n’Abanyarwanda cyane ko ubwo iyi Petit Stade yakinirwagamo bwa mbere, n’ubundi ari Volleyball yakinwe icyo gihe.

Kwinjira muri iyi mikino, n’amafaranga 5000 Frw, umukunzi wa Volleyball akareba imikino ibiri ku Munsi hagati yo ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, mu gihe imikino yo ku Cyumweru izaba ari ine.

Kuri uyu wa Gatanu, guhera saa 17:00, Ikipe ya Ruhango yabaye iya kane mu kiciro cy’abagore, izesurana na APR WVC yegukanye Igikombe cya Shampiyona.

Uyu mukino uzakurikirwa n’uzahuza APR VC yegukanye Igikombe mu bagabo na Police VC yabaye iya kane.

Ku wa Gatandatu, Ikipe ya Police WVC yabaye iya kabiri mu kiciro cy’abagore, izisobanura na Rwanda Revenue Authority yasoreje ku mwanya wa gatatu, mu gihe guhera saa 19:00, Ikipe ya Kaminuza ya Kepler, Kepler VC yabaye iya kabiri, izesurana na REG VC yasoreje ku mwanya wa gatatu mu kiciro cy’abagabo.

Ku Cyumweru tariki ya 28 Nyakanga 2024, guhera saa 12:00 z’amanywa, Ikipe zizaba zatsinzwe mu zizatangira gukinira umwanya wa gatatu, mu gihe Imikino ya nyuma izatangira ku Isaha ya saa 16:00.

Kuba amakipe azahura muri ubu buryo, byasobanuwe n’umuyobozi mu Ishyirahamwe rya Volleyball ushinzwe ibijyanye na Tekinike, Madamu Kubwimana Geltrude.

Kubwimana yasobanuye ko ubu buryo aribwo bukurikizwa mu gihe amakipe yabaye ane ya mbere muri Shampiyona agiye guhurizwa mu Irushanwa rimwe.

Umwaka ushize ubwo iri Rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere, ryegukanywe n’Ikipe ya APR mu byiciro byombi.

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *