Binyuze muri Poromosiyo ya “NI IYAWE MU BAWE”, abakoresha Interineti ya CanalBox badabagijwe mu gihe twatangiye twinjiye mu Mezi abiri ya nyuma asoza Umwaka w’i 2024.
Iyi Poromosiyo yatangajwe nyuma y’Icyumweru gusa, abatuye mu Busanze mu Karere ka Kicukiro bongwe mu bandi Banyakigali bagerwaho na Interineti ya mbere yizewe mu Rwanda.
Mu gihe Noheli na Bonane biri gukomanga, nk’uko bisanzwe imiryango niwo mwanya mwiza uba ubonye wo kugaragarizanya urukundo ndetse n’inshuti n’abavandimwe.
Ibi bihe ntabwo byagenda neza mu gihe udafite Interineti ya CanalBox, yo ya mbere yagufasha koherereza abavandimwe n’inshuti ibinogeye amaso binyuze kuri Murandasi kandi bikabageraho nk’aho muri kumwe.
Hamwe na CanalBox, kuri ubu, Router (Rawuta) no gukorerwa Insitarasiyo nta kiguzi bisaba, bivuze ko ari ubuntu.
Icyo Umukuliya mushya asabwa, n’ukwishyura Amafaranga Ibihumi 25 gusa y’u Rwanda, ukinjira mu muryango wa w’abakoresha Initerineti ifite Mbps 50, cyangwa se Amafaranga Ibihumbi 40 ugahabwa Interineti ifite Mbps 200.
Mbps isobanuye Umuvuduko wa Megabayite Umukiliya akoresha mu gihe cy’Isegonda rimwe, mu ndimi z’Amahanga byitwa (Megabits per Second).
CanalBox yatangaje iyi Poromosiyo mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2024.
Agaruka kuri iyi Poromosiyo, Umuyobozi wa CanalBox mu Rwanda, Abizera Aimé yagize ati:“Ntabwo tuzahwema kugeza Interineti ntamakemwa ku bakiriya baduhisemo. Intego yacu n’uguhora twizewe n’abakiriya bacu. Tuzakomeza kubagezaho Interineti ihendutse kandi yihuta”.
Interineti ya CanalBox yatangiye gukoreshwa mu Rwanda kuva mu Mwaka w’i 2020. Kuva icyo gihe, yabaye umusemburo wo gukura mu bwigunge abaturarwanda binyuze muri Murandasi yihuta kandi ikora neza.
Urwego rw’igihugu rushinzwe Imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rutangaza ko kuva mu 2019, abakoresha Interineti y’umugozi (Fiber Internet), bavuye ku Ngo 9,000 bagera ku Ngo 74,000 muri iyi Myaka 5.
Muri izi ngo, CanalBox ifitemo uruhare ntagereranywa, cyane ko nko mu Mujyi wa Kigali igera hafi kuri 90% by’uduce twose tw’uyu Mujyi, mu gihe n’i Rubavu umubare utari kure y’uwo muri Kigali.
Muri iki kiganiro, Ubuyobozi bwa CanalBox mu Rwanda bwaboneyeho gutangaza ko bitarenze Impeshyi y’Umwaka utaha, buzaba bwagejeje Interineti mu duce twose tw’Umujyi wa Kigali n’i Rubavu ahashoboka hose.
Nyuma yo guhaza Kigali na Rubavu aho CanalBox-Rwanda ikorera kugeza ubu, biteganyijwe uko Uturere twa; Muhanga, Musanze, Huye, Bugesera, Nyagatare na Rwamagana, tuzahiza duhangwa amaso.
Mu gihe Umukiliya yifuza kumenya bihagije ibijyanye na CanalBox cyangwa hari imbogamizi yagize, yakwitwaba Umurongo wa Telefone ( 8600 cyangwa 0788197100).
Amafoto