Abakorera Ubworozi i Rubavu bahangayikishijwe n’Ubujura bw’Inka

Aborozi b’inka mu Mirenge ya Rubavu na Rugerero mu Karere ka Rubavu, baravuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bubugarije, kuva uyu mwaka utangiye hakaba hamaze kwibwa inka zirenga 100.

Abantu bataramenyekana bitwikira ijoro bakazibagira hafi aho, inyama zikajyanwa kugurishirizwa mu gihugu cy’abaturanyi.

Ni ubujura aborozi bahamya ko buteye inkeke, abo benengango ngo bitwikira ijoro ubundi inka bibye ntibagombera kuzigeza kure, bazibagira mu ntoki no mu ngo z’abaturage.

Ikusanyamakuru ryikorewe n’abaturage, rigaragaza ko hamaze kwibwa inka zirenga ijana, zamara kubagwa, inyama zazo zikajya kugurishwa muri RDC.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko ubwo bujura buhari ndetse Akarere kaganiriye n’aborozi babagira inama uko bwakumirwa dore ko ahanini uburangare bw’aborozi aribwo buha icyuho abajura.

Mu myaka 3 ishize, ikibazo cy’ubujura bw’inka ubusanzwe cyakunze kuvugwa muri Rubavu na Nyabihu ahegereye inzuri za Gishwati, ariko kuri iyi nshuro bigaragara ko ubujura bwahinduye umuvuno, bwototera n’inka zororewe mu ngo no mu biraro biri kure y’ingo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *