Abakorera Ubucuruzi bw’Amadevize kuri Murandasi batunzwe Agatoki na BNR

0Shares

Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) yemeje bidasubirwaho ko ubucuruzi bw’amafaranga yo hanze [Amadevize] bukoreshejwe Ikoranabuhanga (Forex Trading) butemewe mu gihugu, iburira abaturage ko badakwiriye kubwishoramo kuko ibihombo birimo ari nyinshi.

Mu mwaka ushize, urwego rugenzura lsoko ry’lmari n’lmigabane (CMA) mu Rwanda rwaburiye abashoramari ko hari abamamyi batangiye kwiyitirira ko batanga serivisi zijyanye n’iri soko ndetse n’izijyanye n’ubucuruzi bw’amadevize bukorewe kuri internet buzwi nka ‘Online Forex Trading’.

Akenshi usanga abakora ubu bucuruzi bifashisha imbuga bafunguye bagasaba abantu gufungura za konti zajya zinyuzwaho ayo mafaranga, ariko bisaba ko ubanza gutanga akayabo  nyuma ugahabwa  ubutumwa bw’ayo winjije.

Aha uwashoye imari ye  yohererezwa  ubutumwa bumwereka ko konti ye iriho inyungu z’amadolali  ariko ntashobora kuyabikuza    kuko bakwereka imibare gusa, ukabona urinjiza amadolari atandukanye ariko ntushobora kuyabikuza kuko adashyirwa  kuri konti zo muri banki.

Aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023, Umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko mu Rwanda nta murongo uhari w’ubu bucuruzi, agira inama abantu yo kwirinda kubwijandikamo.

Yagize ati: Icyo twagira inama abantu rero, mwirinde gushaka gukira vuba kandi biri bubakururire mu bihombo… Mwirinde kubijyamo kuko nta murongo ufatika uhari kugeza ubu, Capital Market Authority ishoboye gushyiraho umurongo niba koko byemewe.

Bwana Rwangombwa yakomeje avuga ko kugeza ubu nta gifatika cy’uko ubwo bucuruzi bw’amadevize bukora, aho bajya gucuruza ku rwego mpuzamahanga n’aho bakura amafaranga babwira abantu ko babungukira.

Yunzemo ati:“Ibi bya Forex Trading kimwe na Cryptocurrency, turabwira abantu mwibijyamo harimo amanyanga menshi, nubijyamo itegure guhomba. Turagira abantu inama y’uko babivamo”.

Visi Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, we yatangaje ko ubucuruzi bw’amafaranga yo hanze [amadevize] bukoreshejwe ikoranabuhanga, butaremerwa mu Rwanda, ariko ikigo kibishinzwe [Capital Market Authority] kigikora isesengura ku byago birimo.

Soraya yavuze ko no mu bihugu byateye imbere ababikora bagomba kuba bafite ubumenyi kugira ngo ibigo bishinzwe kureberera isoko ry’imari bumve ko n’ubikora afite ubushobozi ndetse n’ababijyamo ashobora kubasobanurira. Mu gihe rero tutaragera kuri urwo rwego mu Rwanda, nagira ngo nsabe abantu kutabijyamo batabyumva neza kuko ibyago birimo n’ibihombo birimo biri hejuru cyane”.

Capital Market Authority (CMA) ni rwo rwego rusanzwe rufite mu nshingano ibijyanye no kurengera inyungu z’abashoramari ku lsoko ry’lmari n’lmigabane, guharanira ko riba isako riboneye, ribereye buri wese, rinyuze mu mucyo kandi rikora neza mu Rwanda.

Uru rwego kandi nirwo rufite mu nshingano gutanga ibyemezo n’impushya byerekeye guhamagarira, guteza imbere cyangwa kugurisha serivisi n’ibicuruzwa ku bashoramari bigendanye n’Isoko ry’Imari n’Imigabane.

Mu 2022, uru rwego rwavuze ko abamamyi bifashisha imbuga nkoranyambaga mu bucuruzi bw’amadevize ku ikoranabuhanga, ndetse ruburira abashoramari ko  bashobora kugwa mu mazi babyita ibiziba.

Aha uru rwego rwavuze ko ibyo bigo cyangwa abantu byiyitirira ko byemerewe gukorera mu Rwanda kandi byifashisha imbuga nkoranyambaga mu kwamamaza ibikorwa byabyo by’ishoramari. CMA iraburira abashoramari ko itaratanga ibyemezo cyangwa impushya zerekeye gutanga serivisi z’ubuhuza mu by’ubucuruzi bujyanye n’amadevize bukorewe ku  ikoranabuhanga kandi buri wese uzashora muri ubu bucuruzi azirengera ingaruka mbi zavamo.”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwinjiye muri iki kibazo, rukora iperereza kandi hari abagiye babikurikiranwaho.

Uru rwego rwigeze gutangaza ko umuntu wese ugira uruhare mu gushishikariza abandi kwinjira mu bucuruzi bw’amafaranga, itegeko rizamukurikirana akabiryozwa.

Umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *