Abakinnyi ‘basagararira Umusifuzi mu gihe batanyuzwe’ bashyiriweho ibihano bikarishye

Akanama mpuzamahanga gashinzwe ibijyanye n’amategeko y’umupira w’amaguru [IFAB], kemeje itegeko rishya rihana abakinnyi basagararira Umusifuzi mu gihe batanyuzwe n’imyanzuro yafashwe.

Iri tegeko ryashyizweho mu gihe ubushyamirane mu kibuga busagararira umusifuzi, bukomeje gufata intera hirya no hino ku Isi.

IFAB ivuga ko iri tegeko rije gukumira ibibazo byava muri ubwo bushyamirane, ndetse no kurengera umusifuzi by’umwihariko.

Rivuga ko umukinnyi wenyine wemerewe kwegera umusifuzi amuramutsa cyangwa aburana ku misifurire itagenze neza ari kapiteni gusa, abandi bose basigaye bakumiriwe.

Muri Shampiyona y’Ubwongereza izwi nka English Premier League, rizatangira gukoreshwa mu mwaka utaha w’imikino [2025-26].

Umukinnyi wese uzarenga kuri iri tegeko, azajya ahita ahanishwa guhabwa Ikarita y’Umuhondo mu buryo budashidikanywaho.

Ibi bivuze ko amakipe agomba kurushaho kugenzura imyitwarire y’abakinnyi, kuko amakosa nk’aya ashobora gutuma abakinnyi bahabwa Amakarita y’Umuhondo bya hato na hato, yakwirindwa.

Mbere y’umukino, umusifuzi azajya abanza guha amabwiriza abakinnyi, agamije kubibutsa ko uwemerewe kugira icyo amubaza ku mwanzuro wafashwe, ari kapiteni gusa.

Mu gihe kapiteni ari umunyezamu, ikosa rikabera kure ye, ikipe izaba yatoranyije undi mukinnyi mu bari mu kibuga, wemerewe kuvugira abandi imbere y’umusifuzi.

Igeragezwa ry’iri tegeko ryamaze gukoreshwa muri amwe mu marushanwa y’i Burayi, kandi ryagaragaje ko rigira uruhare mu guhosha umwuka mubi hagati y’abakinnyi n’abasifuzi.

Uretse muri Premier League, biteganyijwe ko rizanashyirwa mu bikorwa no mu marushanwa y’abagore nka Women’s Super League ndetse rishobora no gukwirakwizwa mu bindi bihugu.

Bamwe mu bakunzi ba ruhago baryinubiye, bavuga ko rije gutsikamira abakinnyi, rikimakaza ubudahangarwa bw’umusifuzi.

Mu gihe umupira w’amaguru ukomeje kwihuta mu guhindura amategeko agendanye no kunoza imyitwarire mu kibuga, iri tegeko rishobora gufungura inzira nshya y’imibanire yuje icyubahiro hagati y’abakinnyi n’abasifuzi.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *