Abajepe begukanye Igikombe cy’Irushanwa ryo Kwibohora mu mikino ihuza Abasirikare (Amafoto)

Ikipe y’Abasirikare barinda bamwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu by’umwihariko Perezida Kagame, yegukanye Igikombe cy’Irushanwa ryo kwibohora mu mikino ihuza abasirikare, itsinze iy’abasirikare bakorera mu Kigo cyo ku Murindi wa Nasho (BMTC), ibitego 3-0 mu mukino wakiniwe kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Kamena 2024.

Abajepe bari basanzwe bafite iri Rushanwa, bageze ku mukino wa nyuma basezereye Ikipe ya Diviziyo ya 3, ibitego 3-1 mu mukino wa 1/2, mu gihe BMTC Nasho yari yakuyemo Ikipe y’Abasirikare bakorera ku Kigo cy’Imyitozo cya Gabiro (CTC) Gabiro.

Bamwe mu bakinnyi batangiye mu Kibuga ku Ikipe y’Abageje, barimo Umuyobozi w’Abasirikare barinda Perezida Kagame, Major General Willy Rwagasana ndetse n’Umwana wa Gatatu wa Perezida Kagame, Ian Kagame, nawe uba muri uyu Mutwe.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi ntay’ishaka kurekura, kuko zombi zacunganaga hagati mu kibuga.

Ku munota wa 15, Afande Rwagasana yari agiye kunyeganyeza inshundura, ariko Ishoti rya kure yarekuye, rikurwamo n’Umunyezamu w’Ikipe ya BMTC Nasho, awerekeza muri Koruneri.

Ku munota wa 40 w’Umukino, Afande Rwagasana wari Kapiteni w’Ikipe y’Abajepe, yavuye mu Kibuga, asimburwa na Maike Shema, Igitambaro agisigira Ian Kagame.

Maike Shema yazanye impinduka mu Kibuga, kuko nyuma yo guhabwa Umupira ku Mutwe na Pierre Ndagijimana, yatsindiye Abajepe igitego ku munota wa 45+1.

Nyuma y’uko amakipe yombi yari avuye mu kiruhuko cy’igice cya mbere, Abajepe bahise banyeganyeza inshundura ku nshuro ya kabiri, ku gitego cyatsinzwe na James Shyaka ku munota wa 59 w’umukino.

Ku munota wa 71, Shema yatsinze igitego cye cya kabiri ndetse cyari n’icya gatatu ku ruhande rw’Ikipe y’Abajepe.

Uretse mu mupira w’Amaguru, Abajepe begukanye Igikombe mu mukino w’Intoki wa Volleyball, nabwo batsinze Ikipe ya BMTC Nasho, mu gihe Ikipe ya Task Force (TF) yegukanye umwanya wa gatatu.

Muri Handball, mu kiciro cy’abagore, Igikombe cyegukanywe n’Ikipe ya Rwanda Military Academy (RMA) ya Gako, nyuma yo gutsinda iya Special Operations Force (SOF) ku mukino wa nyuma.

Mu mukino wa Netball, Rwanda Air Force (RAF) yatsinze iya RMA Gako ku mukino wa nyuma, mu gihe Ikipe ya Military Police (MP) Brigade yegukanye umwanya wa gatatu. 

Mu mukino wa Basketball, Igikombe cyegukanywe n’Ikipe ya Military Academy (RMA) itsinze iya BMTC Nasho, mu gihe General Headquarters (GHQ) yegukanye umwanya wa gatatu.

Amafoto

The Republican Guard team players and supporters celebrate the victory for winning their third straight RDF Liberation Cup tournament after defeating BMTC Nasho 3-0 in the 2024 final match at Kigali Pele stadium on Sunday, June 16. Photo by Craish Bahizi

The Republican Guard team supporters celebrate the victory for winning their third straight RDF Liberation Cup tournament after defeating BMTC Nasho 3-0 in the 2024 final match at Kigali Pele stadium on Sunday, June 16. Photo by Craish Bahizi

Minister of Defence Juvenal Marizamunda hands over the trophy to the captain after winning the game.

 Rwanda Defence Force Chief of Defence Staff Gen Mubarakh Muganga delivers his remarks during the awarding ceremony

The Republican Guard players celebrate after defeating BMTC Nasho 3-0 in the 2024 final match. Courtesy

The New Times

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *