Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, barashimira ubuyobozi bwabafashije umuceri wabo wari warabuze isoko ukava ku mbuga, ariko bagasaba ko hafatwa ingamba hakiri kare zizatuma ikibazo cyabaye kitazongera kubaho.
Mu mezi yashize, nibwo mu Karere ka Rusizi humvikanye ikibazo cy’umuceri w’abahinzi wari warabuze isoko utangira kwangirikira ku mbuga.
Ni ikibazo cyakemutse ubwo umukuru w’igihugu yabimenyaga agafasha mu gushaka igisubizo kihuse, ibintu aba bahinzi bashimira inzego nkuru z’igihugu.
Kuri ubu ngo ihinga ry’umuceri rirarimbanije, ku buryo bifuza ko inzego bireba zatangira gufata ingamba hakiri kare zazatuma umusaruro uzaboneka utongera guhura n’ibibazo byabaye mbere.
Ku ruhande rw’abayobozi b’amakoperative nabo bahamya ko bazakomeza gukora ibishoboka kugira ngo ubuhinzi bw’umuceri bukomeze guteza imbere abaturage nk’uko byagarutsweho na Hamenyimana Oscar uyobora Koproriki ihinga umuceri mu Murenge wa Gikundamvura.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet avuga ko ku bufatanye n’amakoperative y’abahinzi ndetse n’inganda zigura uyu muceri, bazakomeza kuganira ari nako bongera uburyo bwo gushaka amasoko yagutse.
Mu kibaya cya Bugarama bahinga umuceri ku buso bwa ha 1453, iki gihembwe cy’ihinga 2024 B bejeje Toni 7455, ungana na toni 4846 zikaba arizo zari zaraheze ku mbuga zarabuze abaguzi. (RBA)