Abaherwe ba mbere mu Bwongereza bashinjwe kuvana Ubukungu bwabo mu gucuruza Abantu

Bane bo mu muryango wa mbere ukize cyane mu Bwongereza barimo kuburanishwa mu Busuwisi, mu gihe hari ibirego ko bakoresheje amafaranga menshi mu kwita ku mbwa yabo kurusha kwita ku bakozi babo bo mu rugo.

Umuryango wa Hinduja, ugereranywa ko ufite umutungo wa miliyari 37 z’amapawundi (angana na miliyari 47 z’amadolari y’Amerika), ushinjwa kunyunyuza imitsi no gukora icuruza ry’abantu.

Uyu muryango ufite inzu y’akataraboneka mu gace gatuwe n’abaherwe ka Cologny, mu mujyi wa Genève, uregwa ibirego bijyanye n’ibikorwa byo kuzana abakozi bo mu rugo bavuye mu Buhinde bo kwita ku bana bawo no ku rugo.

Prakash Hinduja n’umugore we Kamal Hinduja, hamwe n’umuhungu wabo Ajay n’umugore we Namrata, baregwa ko bafatiriye inyandiko z’inzira (pasiporo) z’abakozi, bakabahemba amadolari 8 y’Amerika (angana na 10,000Frw) ku kazi k’amasaha 18 ku munsi, ndetse bakabaha ubwisanzure bucye bwo kuva mu rugo.

N’ubwo mu cyumweru gishize impande zombi zacyemuye ikibazo mu bwumvikane mu buryo bw’amafaranga ku bijyanye no kunyunyuza imitsi, abo mu muryango wa Hinduja baracyari mu rubanza ku bucuruzi bw’abantu.

Icyo ni icyaha gikomeye cyo mu rwego mpanabyaha mu Busuwisi. Bahakana ibyo baregwa.

Mu rukiko muri iki cyumweru, Yves Bertossa, umwe mu bashinjacyaha bazwi cyane mu Busuwisi, yagereranyije amadolari y’Amerika hafi 10,000 (angana na miliyoni 13Frw) avuga ko uwo muryango wakoresheje ku mwaka mu kwita ku mbwa yawo, n’amafaranga bivugwa ko uwo muryango uriha abakozi bawo ku munsi.

Abanyamategeko b’umuryango wa Hinduja ntibahakanye by’umwihariko ibirego by’imishahara iri ku kigero cyo hasi, ariko bavuze ko igomba kureberwa mu ishusho ngari – bavuga ko abakozi banahabwaga icumbi n’ibiryo.

Ikirego cyo gukora amasaha menshi ku munsi na cyo cyahakanwe, umunyamategeko umwe avuga ko kurebana filime n’abana bo mu muryango wa Hinduja bidashobora rwose gufatwa nk’umurimo.

Bamwe mu bahoze ari abakozi bo mu rugo b’umuryango wa Hinduja batanze ubuhamya bashinjura uwo muryango, bavuga ko ari umuryango ugira urugwiro wubaha abakozi.

Ariko ibirego byuko pasiporo z’abakozi zafatiriwe, kandi ko batashoboraga kuva mu rugo badahawe uruhushya, birakomeye, kuko bishobora gufatwa nk’icuruzwa ry’abantu.

Umushinjacyaha Bertossa arimo gusaba ko abaregwa bo muri uyu muryango bakatirwa igifungo, ndetse bakariha za miliyoni z’amadolari y’Amerika y’indishyi hamwe n’amafaranga y’urubanza.

  • Uruhande rwijimye rwa Genève

Si ubwa mbere umujyi wa Genève, urimo ibyicaro by’imiryango mpuzamahanga myinshi ndetse utuwemo n’abaherwe, ugarutsweho mu makuru ku kivugwa ko ari ugufata nabi abakozi bo mu rugo.

Mu mwaka wa 2008, Hannibal Gaddafi, umuhungu wa Muammar Gaddafi wahoze ategeka Libya, yatawe muri yombi na polisi muri hoteli ye y’inyenyeri eshanu y’i Genève, nyuma yuko abapolisi babonye amakuru ko we n’umugore we bari bamaze igihe bakubita abakozi babo bo mu rugo, harimo no kubakubitisha igikoresho cyo kumanikaho amakoti. Nyuma urwo rubanza rwaje kurekwa.

Ariko rwateje ikibazo gikomeye cya dipolomasi hagati y’Ubusuwisi na Libya, Abasuwisi babiri batabwa muri yombi mu murwa mukuru Tripoli wa Libya nk’ingamba yo kwihimura.

Mu mwaka ushize, abakozi bane bo mu rugo bakomoka muri Philippines batangije urubanza baregamo imwe muri ambasade ihagarariye igihugu ku biro by’Umuryango w’Abibumbye by’i Genève, bavuga ko bari bamaze imyaka badahembwa.

Uru rubanza rukomeje ry’umuryango uzwi cyane wa Hinduja ruzashishikaza abantu, nanone, mu ruhande rwijimye cyane, rubi cyane rw’uyu mujyi ukunze kwiyita “umujyi w’amahoro”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *