Abagabo bihariye umubare munini kuri Miliyoni 11,8 zihitanwa n’Ibiyobyabwenge buri Mwaka ku Isi

0Shares

Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rigenda ryiyongera umunsi ku wundi, aho urubuga Our World in Data mu 2019 rwagaragaje ko abantu basaga miliyoni 11.8 bo ku Isi yose bicwa na byo, benshi muri bo bakaba ari ab’igitsina gabo.

Abo bicwa no kunywa itabi ryinshi, kunywa ibisindisha ku kigero cyo hejuru, gukoresha ibiyobyabwenge bitera mu nshinge n’ibindi bitandukanye.

Uru rubuga rwagaragaje ko muri abo bihitana, miliyoni 11.4 bapfa imburagihe.

Abari hejuru ya kimwe cya kabiri cy’abahitanwa no gukoresha ibiyobyabwenge muri rusange, baba bari munsi y’imyaka 50 y’amavuko.

Mu ndwara zibereye umutwaro Isi, 1.5% zifitanye isano n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ariko mu bihugu bimwe na bimwe iki kigero kiri kuri 5%.

Ibi biri muri bimwe mu bituma ibihugu byinshi bihagurukira ikoresha n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge ndetse bigashyiriraho ibihano biremereye ababikora.

Nko mu Rwanda, imibare y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS), igaragaza ko kugeza muri Gicurasi 2023, abantu 9,401 bangana na 11% ari bo bari bari mu magororero yo hirya no hino mu gihugu, barimo abakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, hakabamo n’abakurikiranwa bafunze ariko batarakatirwa.

Umuvugizi wa RCS, SP Daniel Kabanguka Rafiki, yabwiye IGIHE ko ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge rikomeje kwiyongera mu buryo buteye inkeke, bityo ko buri muturarwanda akwiye kubyirinda ndetse ababyeyi bakabera maso abana babarinda kubyishoramo.

SP Kabanguka yongeyeho ko hatakwirengagizwa ko abakoresha ibiyobyabwenge bakanabikwirakwiza ntibafatwe ari benshi, bityo ko buri wese yafasha abandi kumenya ingaruka mbi bigira mu buzima bwabo.

Si mu Rwanda gusa kuko Urubuga Penal Reform International rugaragaza ko mu 2022 abantu miliyoni 2.2, bari bafungiye mu magereza yo hirya no hino ku Isi, kubera guhamwa n’ibyaha byo gukoresha cyangwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *