Abadepite bo muri Zambiya bashimye aho u Rwanda rugeze mu Ikoranabuhanga

Intumwa za Komisiyo y’Abadepite ishinzwe ibikorwa by’Inteko ya Zambia ziri mu rugendo shuri mu Rwanda, zirishimira ubumenyi zavanye mu gusura ibikorwa by’Inteko y’u Rwanda ku bijyanye nitangwa rya serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga zikaba zemeza ko ubwo bumenyi buzabafasha kugera ku ntego zabo.

Izo ntumwa z’Abadepite baturutse muri Zambia ziyobowe na Perezida wa Komisiyo ishinzwe ibikorwa by’Inteko yabo, Zindhlu Lumbusha.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabarisa Donathille yakiriye izi ntumwa zagiranye ibiganiro n’Abadepite bo muri Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko ku ruhare rw’Inteko Ishinga amategeko mu guteza imbere servisi y’ikoranabuhanga n’ibyagezweho muri uru rwego.

Izi ntumwa zizamara icyumweru mu rugendo shuri, zishimiye umubano uri hagati y’’Inteko Inshinga Amategeko z’ibihumbu byombi bakaba bateganya gusura inzego n’ibigo bitandukanye bya Leta n’iby’abikorera bareba uko serivisi z’ikoranabuhanga ryatejwe imbere, n’uko rifasha abaturage mu mu iterambere n’imiberehomyiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *