Gushaka itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroke mu Mwaka utaha (2025) bigeze aho rukomeye.
Ku ruhande rw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, isigaje imikino ibiri, irimo uzayahuza na Libya ndetse na Nijeriya.
Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino izaba ari injyana muntu, abakinnyi bakina hanze batangiye kugera i Kigali mu mwiherero bahuriramo n’abasanzwe bakina imbere mu gihugu.
Bamwe mu bamaze kugera i Kigali, barimo myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo, Phanuel Kavita, uyu akaba ari umukinnyi mushya ubarizwa muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
Uretse Phanuel Kavita, Umunyezamu w’Ikipe ya Kaizer Chiefs, Fiacre Ntwari nawe ari mu bamaze kugera mu mwiherero.
Aba bakinnyi bombi bari muri 30 Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler yitabaje ngo bazamufashe muri iyi mikino ahanzwemo amaso n’abatari bacye mu bakunzi ba ruhago Nyarwanda.
Amavubi yagiye mu mwiherero kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2024, yitegura kuzacakirana na Libya tariki ya 14 Ugushyingo 2024, mu mukino uzakinirwa kuri Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali ku isaha ya saa 18:00.
Nyuma y’uyu mukino, Amavubi azahita afata rutemikirere yerekeza i Uyo gucakirana na Nijeriya mu mukino wa nyuma wo mu itsinda uteganyijwe tariki ya 18 Ugushyingo 2024.
Phanuel Kavita usanzwe ukinira ikipe ya Birmingham Legion FC yo mu kiciro cya kabiri muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, ni ku nshuro ya mbere agiye gukinira ikipe y’Igihugu.
Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bamaze kugera mu mwiherero barimo; Manzi Thierry w’ikipe ya Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Steve Rubanguka (Al-Nojoom, Saudi Arabia), Clement Buhake (UIl/Kisa, Norway) na Innocent Nshuti (One Knoxville SC, USA).
Aba bakinnyi bose bageze mu Rwanda hagati ya tariki ya 08 n’iya 10 Ugushyingo 2024.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere, Jojea Kwizera (Rhode Island FC) na Samuel Gueulette ( Raal La Louviére, Belgium) nabo bagera mu Rwanda.
Ejo ku wa kabiri, hatahiwe Bonheur Mugisha, Ange Mutsinzi, Emmanuel Imanishimwe, Abdul Rwatubyaye na Djihadi Bizimana.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iri mu itsinda rya kane isangiye na Nijeriya, Benin na Libya.
Iri ku mwanya wa 3 n’amanota 5, inyuma ya Nijeriya ifite 10 na Benin ifite 6 mu gihe Libya ifite inota 1.
Umukino wo kuri uyu wa kane, uvuze byinshi ku Amavubi, kuko kuwutsindwa cyangwa kuwunganya, bizahita biyoyora ikizere cyose cyo gusubira mu gikombe cy’Afurika aherukamo mu 2004.