Duhugurane: Ganira n’Inzobere, umenye impamvu itera ibura ry’Abaganga bavura Ubwonko

0Shares

Abajya kwivuriza cyangwa abasura ibitaro bitandukanye, bakunze guhura n’abakora mu rwego rw’ubuvuzi ariko si buri wese ubasha guhura n’inzobere mu buvuzi runaka kubera akazi kenshi ziba zifite.

Waba urwaye cyangwa uri muzima biragoye gupfa kubona umuganga w’inzobere mu bitaro bitandukanye hirya no hino mu gihugu kuko akenshi aho bari usanga ari bake bityo ukaba utazapfa kumuca iryera atari mu kazi.

Iyo bigeze ku burwayi bwihariye biba ibindi kuko usanga muri iki gihe bitatungurana kubona abaganga batandatu gusa ari bo bazobereye mu buvuzi bw’indwara zifata ubwonko, umugongo n’imitsi ibikomokaho mu Rwanda.

Mu Rwanda kuri ubu habarizwa inzobere muri ubu buvuzi zigera kuri eshanu gusa nazo zibarizwa mu bitaro bitatu byonyine birimo ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali, ibitaro bya Kanombe n’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Birumvikana ko bigendanye n’umubare w’abaturage u Rwanda rufite uyu munsi bakabakaba miliyoni 13, aba baganga nibura umwe agenewe gukurikirana abarwayi hafi miliyoni eshatu, ibintu biteye inkeke n’impungenge.

Ubusanzwe uburwayi bufata ubwoko buri mu bice bitandukanye kandi biri mu bikunze kugararagara hirya no hino mu bitaro byo mu Rwanda ahanini bishingiye ku bikomere byo mu mutwe ku bakoze impanuka zo mu muhanda, indwara ya Stroke, n’izindi zitandukanye.

Hari kandi ubuvuzi bw’umugogo ushobora guterwa no gusaza kw’ingasire z’umugongo, umunaniro ukabije uturutse ku kazi kavunanye n’ibindi bitandukanye.

Uganiriye n’abakora muri uru rwego bagukundisha uyu mwuga ndetse n’imvune bahura nazo mu kazi kabo ka buri munsi ariko kandi bakagaruka ku mbogamizi n’Inama bagira abaturage mu kubungabunga ubuzima bwabo.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Inzobere mu kubanga Indwara zifata ubwonko, umugongo n’imitsi ibiturukaho ukorera mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr David Hakizimana yagarutse ku rukundo rwamuteye kugana muri ubu buvuzi busaba umutima ukomeye.

Ubusanzwe ubu buvuzi bwibanda ku ndwara ni nyinshi kubera ko harimo igice umuntu wese ahita yumva cy’abakora impanuka bagakomereka ku mutwe, abantu barwara umugongo ndetse na stroke.

Hari kandi abagira ibibyimba byo mu bwonko, ibibyimba bifata urutirigongo, indwara z’imitsi zifata ibi bice n’izindi zitandukanye.

Dr Hakizimana yavuze ko mu Rwanda bagira abarwayi benshi bakurikiranwa nubwo umubare w’abaganga ukiri muto cyane.

Ati “Muri aka kazi kacu twebwe amasaha menshi twibera mu bitaro niyo utashye ntabwo ugoheka ahubwo uba uri ku izamu. Twakira abarwayi buri munsi kuko tugira indembe nyinshi. Tugira abarwayi benshi cyane atari ukubera n’ubuke bwacu ahubwo no kuba nyine ari benshi.”

Ubuke bw’abaganga muri ubu buvuzi si umwihariko w’u Rwanda

Nubwo usanga ari ubuvuzi bukunze kugira abarwayi b’indembe benshi biturutse ku ngingo zitandukanye ariko usanga umubare w’inzobere muri byo ari mbarwa no ku rwego rw’Isi.

Imibare igaragaza ko kuri ubu ku Isi hari abaganga bavura izi ndwara 49.940 biganjemo abo mu bihugu byo mu Burasirazuba bw’Isi nubwo byagaragajwe ko hari ibihugu byageze muri 2019 nta muganga w’inzobere muri ubu buvuzi n’umwe bifite.

U Buyapani nibwo buza imbere mu kugira benshi aho nibura abagera ku 7494 bita ku barwayi bangana na miliyoni 127. Aba baganga ariko nabo biganje mu bihugu byateye imbere.

U Bushinwa n’u Buyapani byonyine bifite inzobere ibihumbi 18, u Burayi bukagira 10.719 ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikagira inzobere 5296.

Mu 2015 ikigo mpuzamahanga cya Lancet Commission cyatangaje ko nibura hakenerwa serivisi zo kubaga abarwayi miliyoni 143 mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere buri mwaka.

Ubushakashatsi bukagaragaza ko nibura 15% byabyo ari abakenera kubagwa indwara zifata ubwonko, umugongo n’imitsi ibiturukaho.

Muri Afurika kugeza ubu habarirwa abaganga batarenze ibihumbi bibiri nabo biganje muri Afurika y’Amajyaruguru mu bihugu nka Nigeria, Misiri n’ibindi mu gihe u Rwanda ruza mu bihugu bifite benshi mu Karere ruherereyemo dore ko ruri no muri 14 bifite gahunda yo kwigisha abantu bakagera kuri uru rwego muri Kaminuza y’u Rwanda.

Dr. Hakizimana agaragaza ko abaganga bakiri bake bitewe n’igihe bamara mu ishuri.

Ati “Baracyari bake kuko twebwe turi nk’umuganga umwe ukurikirana hafi miliyoni eshatu z’abaturage. Impamvu ni uko kwiga ibi bintu bisaba imyaka myinshi kuko imike ishoboka ari 13 ya Kaminuza. Ibisabwa kugira ngo abarimu bigishe aba banyeshuri nabyo bigiramo uruhare kuko ibipimo byemera ko abarimu babiri aribo bigisha umunyeshuri umwe kubera ko kubaga ubwonko bisaba kwitonderwa.”

Imyaka 13 ya Kaminuza iyo ushyizeho isanzwe kugira ngo umuntu asoze ayisumbuye iba 25 birumvikana ko ku mwana wize n’amashuri y’incuke nibura bimusaba imyaka 28 ku ntebe y’ishuri.

Umwaka ushize u Rwanda rwungutse indi nzobere muri ubu buvuzi isoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda, bivuze ko bagiye kuba batandatu bakora aka kazi kandi ari imbaraga zikomeje kwiyongera.

Yasabye abifuza kwiga ubu buvuzi kudaterwa imbogamizi n’imyaka bamara biga ahubwo hagashyirwamo imbaraga kugira ngo izi nzobere zinakenewe cyane zongerwe.

Indwara ya Stroke iri mu zivurwa

Imwe mu ndwara zivurwa binyuze muri ubu buvuzi ni stroke ikomeje kwibasira benshi mu Rwanda.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2015 bwagaragazaga ko abarwayi ba stroke mu Rwanda biyongera kuko nibura mu baturage ibihumbi 100 yabonekaga mu barenga 2100 buri mwaka.

Bitewe n’uko habaho stroke z’amoko abiri zirimo iyo kuva amaraso mu bwonko n’iyo kuyabura wasangaga 60% ari abarwaye stroke yo kuva amaraso.

Dr Hakizimana avuga ko kuba umubare w’abarwara stroke mu Rwanda wiyongera bidaturuka ku kuba yariyongereye gusa ahubwo bigendana no kuba ubushobozi bwo kuyitahura bwarazamutse.

Ati “Uko njya mbitekereza ni uko yari ihari ariko ntabwo twari tuzi ko ariyo. Twayitaga ibindi byinshi. Umuntu yagiraga atya agapfa yaba avuye kwa runaka tukavuga ko bamuroze. Birashoboka ko ibyo twitaga gutyo nayo yari irimo. Stroke yabayeho kuva kera kandi natwe turi kimwe n’abandi bivuze ko indwara barwaraga natwe twazigiraga. Icyahindutse ni ubushobozi bwo kumenya iyo ndwara.”

Ubusanzwe ufite uburwayi bwa stroke ashobora gufasha nubwo amahirwe yo gukira 100% ari make

Nk’ufite iyo kubura amaraso mu gice kimwe cy’ubwonko ashobora gufashwa bigatuma imitsi yari yafunganye ifunguka. Ufite stroke ashobora kandi kubagwa y’amaraso akavanwa mu bwonko cyangwa no gukosora ibyatumaga umuntu ava kuri ba bandi bafite iyo kuva amaraso.

Amahirwe yo gukira ntabwo ari menshi kuko ubushakashatsi bwo muri 2015 bwagaragaje ko nibura abageraga kwa muganga barembye 60% by’abo yabahitanaga mu gihe ababashije gukira mu buryo bwuzuye bari 25%.

Ubusanzwe impamvu yo kwiyongera mu Rwanda bituruka no ku mibereho y’abanyarwanda yahindutse aho usanga abantu bamara igihe kinini bicaye mu biro, badakoresha imbaraga z’umubiri n’imirire yahindutse ibintu bitera ibyago byinshi byo kuba umuntu yagira ubu burwayi.

Yasabye abaturarwanda gukomeza kwita ku mibereho n’ubuzima byabo binyuze mu gukora siporo zitandukanye, kwisuzumisha buri gihe indwara zitandura, kwirinda guhagarika imiti y’umuvuduko w’amaraso ku bayifata n’ibindi bishobora kuba intandaro ya stroke n’ubundi burwayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *