Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi iravuga ko itewe ipfunwe no kuba ibiyaga byo mu Rwanda bidatanga umusaruro w’amafi uko bikwiye, ibi Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Dr Musafiri Ildephonse yabigarutseho ubwo hatangizwaga umushinga wa Miliyari zisaga 15 Frw wiswe KWIHAZA.
Ni umushinga uzafasha mu iterambere ry’uruhererekane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubworozi, uburobyi, ubuhinzi bw’imbuto n’imboga.
Abakora muri izi nzego bavuga ko bahura n’inzitizi zitandukanye.
Urubyiruko imwe mu mbogamizi bari bafite cyane ni igishoro ku isoko murabona ko imboga n’imbuto ni nke.
Abahinzi n’aborozi by’umwihariko aborora amafi n’abahinga imboga n’imbuto bazafashwa kubona amahugurwa n’amafaranga mu mishinga yabo.
Ni mu gihe Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse avuga ko biteye ipfunwe kuba bimeze bityo kandi u Rwanda rufite ibiyaga byinshi.
“Dufite ibiyaga byinshi mu Rwanda ariko kuba bitabyazwa umusaruro ni ibintu biduteye ipfunwe. Uyu mushinga tuwitezeho ko ibiyaga byose biri mu Rwanda ikibasha kuba cyajyamo icyororo kizajyamo, ndetse n’abahatuye bakabona ibyo gukora uburobyi bwabo bugatera imbere, ibiyaga dufite mu Rwanda bikadutunga mu bijyanye n’amafi ari ayo tworora n’andi ya kimeza, ni umushinga uzadufasha kubitunganya no kumenya imikorere yabyo no kumenya ku bikoresha neza kugirango bigirire akamaro igihugu cyacu.”
Ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga rizakurikiranwa na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi na Enabel.
Umuyobozi uhagarariye Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez avuga ko uyu mushinga uzatanga umusanzu ufatika mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.
Uyu mushinga uzamara imyaka 4 ni ukuvuga kuva muri uyu mwaka wa 2023 kugera 2026 uzarangira utwaye miliyoni zisaga 15 z’ama Euro.
Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Ibirayi watanzeho miliyoni 10 z’ama Euro mu gihe andi miliyoni 5.5 yo azatangwa na Luxembourg.