Paris: Parike yajuririye icyemezo cyo guhagarika iperereza kuri Agathe Habyarimana

Parquet National Antiterroriste yo mu Bufaransa, yatangaje ko yajuririye umwanzuro w’urukiko rw’ubujurire rwa Paris ko nta perereza rigomba kuba ku biregwa Agathe Habyarimana ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ejo hashize tariki ya 26 Gicurasi [5] 2025, Parike yatangarije Agence Radio France ko isaba ko haba iperereza rishya ku ruhare uyu mugore w’imyaka 82 wahoze ari uwa Perezida Juvénal Habyarimana wategetse u Rwanda kuva mu 1973 kugeza mu 1994.

Ku wa gatatu ushize, Urukiko rw’ubujurire i Paris rwatangaje ko nta perereza rishya rizakorwa ku birego bishinjwa Agathe by’ubufatanyacyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu mu Rwanda.

Kujuririra iki cyemezo, kwatangajwe nk’ikintu gishya muri iki kirego kimaze imyaka irenga 15 kuri Agathe Kanziga [Habyarimana] uba mu Bufaransa, unashakishwa n’ubucamanza bw’u Rwanda.

Mu cyumweru gishize, urukiko rwavuze ko “kugeza aha, nta bimenyetso [byerekana] ko [Agathe] yaba yarabaye umufatanyacyaha mu gikorwa cya jenoside”.

Parike y’Ubufaransa ivuga ko Agathe Kanziga yari mu itsinda ryitwaga “Akazu” ryarimo aba hafi mu bagize umuryango we, bamwe mu bakuru mu ishyaka MRND, na bamwe mu basirikare bakuru, ryagize uruhare runini mu gutegura umugambi wa Jenoside.

Uruhande rwunganira Agathe Kanziga, ruvuga ko ahubwo ari we wakorewe icyaha cy’iterabwoba hicwa umugabo we, kandi ko n’ubwo Parike irimo gutinza inzira zo kumugira umwere amaherezo kumukurikirana bizahagarara.

Me. Richard Gisagara, umwe mu baburanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasubiwemo na Radio RFI avuga ko “Abarokotse ari bo ba mbere binubira uku gutinda kw’iki kirego, ariko bagifite icyizere ko Agathe Habyarimana azasubiza ku birego aregwa imbere y’ubucamanza”.

Agathe Kanziga yagiye akurikiranwa n’ubucamanza bw’Ubufaransa kuva mu 2008 nyuma y’ikirego cyatanzwe na Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR), gusa kuva icyo gihe ntabwo arashyirwa mu Rukiko ngo aburanishwe.

Iminsi itatu nyuma y’uko indege yari itwaye umugabo we [Perezida Habyarimana] ihanuwe muri Mata 1994, Kanziga n’umuryango we bajyanwe i Burayi ku busabe bw’uwari Perezida w’Ubufaransa François Mitterrand, wari inshuti ya Habyarimana.

Gusa Ubufaransa bwamwimye ubuhungiro ariko bwanga no kumwoherereza ubucamanza bw’u Rwanda ngo bumuburanishe nyuma y’uko bwari bwatanze inyandiko zo kumuta muri yombi.

Kanziga ubu, aba mu Bufaransa nta byangombwa byo mu rwego rw’amategeko afite, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byaho. (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *