Handball: Police HC yongeye gutsinda APR HC, yiyongerera amahirwe yo kwegukana Shampiyona

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino wa Handball, Police HC, yatsinze iy’Ingabo z’u Rwanda, APR HC mu mukino wa kabiri mu yo guhatanira Igikombe cya Shampiyona y’Umwaka w’imikino w’i 2025.

Mu mukino wa kabiri wakiniwe muri Petit Stade Amahoro i Remera mu Mujyi wa  Kigali kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Gicurasi [5] 2025, Police HC yawegukanye ku ntsinzi y’ibitego 36 kuri 30 bya APR HC.

Itsinzi y’abasore b’Umutoza Ntabanganyimana Antoine imbere y’aba Bagirishya Anaclet, ivuze ko basabwa umukino umwe gusa, bakegukana igikombe.

Mbere y’uko aya makipe acakirana, Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda, FERWAHAND, ryari ryamenyesheje amakipe yombi, ko izegukana iki gikombe ari izaba yatsinze ngenziyayo imikino 3 muri 5.

Police HC yatangiye neza umukino wo kuri iki Cyumweru, binayifasha gutsinda APR HC ibitego 18 kuri 14, ibifashijwemo na Samuel Mbesutunguwe, umwe mu bakinnyi bakomeye muri Handball y’imbere mu gihugu.

Ubuhangange bwa Samuel Mbesutunguwe, yabwerekanye atsinda APR HC wenyine, ibitego 14 muri 36 yatsinzwe.

Mu gihe yaramuka itsinze umukino wa gatatu uteganyijwe hagati ya tariki ya 13-14 Kamena [6] 2025, Police HC izahita yegukana igikombe cya shampiyona mu buryo budasubirwaho.

Nyuma yo gutsindwa imikino ibiri yikurikiranya, kugira ngo APR HC yegukane igikombe, birayisaba gutsinda imikino 3 yose isigaye, ibifatwa nk’ibigoye n’ubwo muri Siporo ntakidashoboka.

Uretse mu kiciro cy’abagabo, mu cy’abagore, Ikipe y’Ikigo cy’Ishuri ryisumbuye rya Kiziguro [Kiziguro Secondary School], yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze ESC Nyamagabe, ibitego 40-35, mu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru.

Mu kiciro cy’abagore, Kiziguro SS itozwa na Sindayigana Aphlodis, imaze kuba ubukombe, cyane ko yegukana buri gikombe giracara imbere mu gihugu.

Mu makipe yo mu kiciro cya kabiri, ikipe ya GSFAK Kibogora yo mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’i Burengerazuba bw’u Rwanda, niyo yegukanye igikombe cya shampiyona mu bagabo.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *