Gatsibo: Abafana ba Manchester United bagabiye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye

Abafana b’Ikipe ya Manchester United mu Rwanda, bagabiye Inka Kananura François, umuturage wo mu Karere ka Gatsibo warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utishoboye.

Iki gikorwa cyakozwe ku wa 24 Gicurasi [5] 2025, nyuma y’uko aba bafana basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, bakunamira Inzirakarengane zihashyinguye.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro, rushinguyemo mu cyubahiro ibibiri irenga Ibihumbi 20,000 y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kananura François wagabiwe, atuye mu Murenge wa Kiramuruzi ho mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’i Burasirazuba.

Iki gikorwa, gikozwe mu gihe u Rwanda rukiri mu Minsi 100 y’ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31.

Ibikorwa nk’ibi bikorwa n’abafana bo mu Rwanda bakunda amakipe y’i Burayi bikomeje kwiyongera.

Aba Manchester United baje batera ikirenge mu cy’aba Liverpool, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Bisesero mu Karere ka Karongi mu Ntara y’i Burengerazuba.

Abafana ba Liverpool basuye uru Rwibutso tariki ya 11 Gicurasi [5] 2025, bagabira Inka 6 abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Amafoto

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *